Umukobwa wo muri Nigeria wiga mu Rwanda wavuze ko yahasanze abagabo bari 'Boring' yateje impaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tomiwa wiga ibijyanye n'ubucuruzi mpuzamahanga muri Kaminuza ya African Leadership University yateje impaka nyuma y'ikiganiro yagiranye n'ikinyamakuru cyo muri Nigeria cyitwa Zikiko.

Uyu mukobwa umaze imyaka ine i Kigali yavuze ku buzima abayemo mu Rwanda nk'umunyamahanga, uko yahaje, amasomo yiga ndetse n'uburyo abona igihugu yaje kuvomamo ubumenyi muri rusange.

Muri iki kiganiro Tomiwa avuga ko ubwo yari yasabye kwiga muri iyi Kaminuza yagombaga kujya kwiga mu ishami ryayo riri muri Mauritius, gusa ngo byaje kwanga birangira afashe umwanzuro wo kuza kwiga mu ishami ry'I Kigali.

Ati 'Byari byoroshye. Nabikoze mu ijoro rimwe gusa, u Rwanda rufite uburyo bwo kwishyura viza uhageze niko byagenze kandi ikindi nahawe uburyo bwo kwishyura amafaranga y'ishuri mpageze.'

Uyu mukobwa avuga ko mbere yo kuza mu Rwanda, igihugu byegeranye yari azi ari Kenya ari nako yumvaga u Rwanda azasanga rumeze gusa ngo yasanze bitandukanye kuko ari igihugu kidakora ku Nyanja ndetse ngo nta biryo byinshi bihari nk'iwabo Lagos.

Imagine coming to get an education in a country & you just outright downplay everything about that country you are getting an education. She came for a degree or a man ? The stereotypes about Rwandans & the country in general in this article are disgusting to say the least. https://t.co/pxroB5FA0K

â€" Edmund Kagire (@kagire) November 21, 2020

Abajijwe uko yabonye abanyarwanda yagize ati 'Abantu ba hano bararandaga, ugereranyije bishobora kugufata amasaha abiri kugira ngo ubone ibiryo wasabye muri resitora, iyo bibangutse bifata isaha.'

'Niba ibiryo bishobora kumara amasaha atatu wagaragaza ikibazo cyawe muri resitora bagufata nk'umusazi kuko nta muntu utekereza ko amasaha abiri ari menshi utegereje ibiryo.'

Uyu munyeshuri avuga kandi ko hano mu Rwanda hari amaresitora make mu gihe Nigeria bitandukanye ndetse n'imyitwarire yaho imeze nk'iy'abasazi cyangwa abantu bisanzuye.

Yabonye inenge ikomeye ku bagabo bo mu Rwanda….

Uyu mukobwa yabajijwe niba agira inshuti z'abanyarwanda avuga ko ntazo ndetse ntan'inshuti y'umuhungu agira ngo dore ko abahungu b'abanyarwanda batajya bikoza abanyamahanga.

Tomiwa yavuze ko mu Rwanda nta bagabo bahari kubera ko abenshi bihugiraho kandi akaba atabasha guteretana n'umuntu bataziraye.

Ati 'Reka tuvuye iyo utangiye kuvugana n'umugabo wa hano, urarambirwa cyane. Abagabo bo mu Rwanda bateye kurambirwa 'boring'.'

Avuga ko kugira ngo ube uturutse nko muri Nigeria, ahari abagabo bashabutse bazi uko batereta umugore ukajya mu Rwanda ahari abagabo batagira imikino bameze nk'ikuzimu. Tomiwa yavuze inenge ikomeye yabonye ku bagabo bo mu Rwanda avuga ko bari 'Boring'

Tomiwa avuga ko we n'inshuti ye y'umukobwa bagiye basohokera mu tubari kenshi bagafata icyo kunywa ariko ntihagire umugabo n'umwe ubavugisha.

Ati 'Ntabwo bashobora kukwegera kandi ntabwo bakuganiriza, ntabwo wakorana nabo imibonano mpuzabitsina kuko burya intambwe igeze kugukorana imibonano mpuzabitsina n'umuntu ni uko muba mwatangiriye ku kuganira.'

Uyu mukobwa avuga ko uretse ibyo bibazo byo kuba nta bagabo abona kuba mu Rwanda ari ahantu heza hari umutekano ndetse na viza ubwayo igura $30, mbese n'ibindi ngo ni byiza.

Abajijwe muri rusange icyiza cyo kuba mu Rwanda yavuze ko ari umutekano n'amahoro.

Tomiwa yavuze kandi ko mu Rwanda hari bamwe mu bahanzi b'iwabo muri Nigeria bacurangwa ariko by'umwihariko za ndirimbo ziba zigezweho cyane.

Mu bahanzi yavuze harimo Runtown, Davido, Johnny Drille, Burna Boy, Joeboy na Mr Eazi baje mu Rwanda kuhakorera ibitaramo ndetse akaba yaragiye yitabira ibyo bitaramo.

Towima avuga ko igitaramo cya Burna Boy aricyo cyari cyiza dore ko abandi bahanzi bo muri Nigeria bagiye bataramira mu Rwanda ahibereye ngo ntabwo byagenze neza ko indirimbo zabo zitabaga zizwi n'Abanyakigali.

Abakoresha inkoranyambaga ntibamuvuzeho rumwe…

Iyi nkuru bigaragara ko yagiye ku rubuga rwa Zikoko ku wa 20 Ugushyingo 2020, abayibonye by'umwihariko abanyarwanda bayivuzeho ibitandukanye bifashishije Twitter.

Uwitwa Kagire Edmond ari nawe usa n'uwatangije ikiganiro yavuze ko ibyo uyu mukobwa yavuze ku Rwanda harimo ibinyoma nko kuba yaravuze ngo 'Ibaze kuba waraje mu gihugu guhaha ubumenyi warangiza ukagaragaza ko ibintu byaho byose ari bibi. Yazanywe n'impamyabumenyi cyangwa umugabo ?'

Kagire yakomeje yibutsa uyu mukobwa ko iyo agiye gusura igihugu aba agomba gufata umwanya akiga umuco wacyo, ikindi kandi ngo 'u Rwanda ntabwo ruzigera ruba Nigeria kimwe n'uko Nigeria itazaba u Rwanda'.

Uwitwa Robert Cyubahiro we yavuze ko ibyavuzwe n'uyu mukobwa byose ari ukuri kuko ku bijyanye n'imitangire ya serivisi n'ubwo atari hose ariko usanga zirandaga cyangwa zigenda gake naho abagabo bo ngo bararakaye.

Uwitwa Stella Tush bigaragara ko yize muri iyi kaminuza ya ALU yavuze ko ibyavuzwe na mugenzi we byose ari ukuri nta kinyoma kirimo. Tomiwa yavuze ko abagabo bo mu Rwanda nta kigenda, yabuze n'umwe umubaza izina Ngo we n'inshuti ye bagiye basohokera kenshi mu tubari ariko ntihagire umugabo n'umwe ubegera ngo abavugishe



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umukobwa-wo-muri-Nigeria-wiga-mu-Rwanda-wavuze-ko-yahasanze-abagabo-bari-Boring-yateje-impaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)