Ibyo wamenya ku munyempano Peace Jolis urataramira abanyarwanda muri 'My Talent Live Concert' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibitaramo bya 'My Talent Live Concert' bitambuka kuri Televiziyo Rwanda ndetse n'urukuta rwa YouTube rwa East African Promoters buri wa Gatandatu guhera saa yine n'igice [10:30pm].

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo, Peace Jolis niwe ugezweho mu gihe mu cyumweru gishize abakunzi b'umuziki bari bataramiwe na Marina wabashimishije ku rwego rwo hejuru.

Peace urataramira abanyarwanda kuri uyu mugoroba avuga ko umuziki ariwo wamukunze kuko muri we atari aziko azaba umuhanzi gusa ngo kuva cyera yakundaga kuririmba akiri umwana muto.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko kuva mu 2013, ubwo yatangiraga umuziki mu buryo bw'umwuga amaze kungukiramo byinshi birimo umuryango n'inshuti ndetse n'ubushobozi.

Ati 'Ibyo navuga ko maze kuvana mu muziki ni abafana, umuryango wundi nagize mu rugendo rw'umuziki no kuba umuziki wagira icyo umarira n'abandi bantu.'

Uyu muhanzi avuga ko nyuma y'umuziki akora ibijyanye no gutunganya umuziki mu kiganiro kitwa Itetero kimenyerewe ku bitangazamakuru bya RBA.

Ibyo wamenya kuri Peace Jolis..

Yavutse tariki ya 01 Ukwakira 1990. Avuka kuri Se witwa Faustin Murigo na Nyina Kandide Kazarwa. Peace niwe bucura mu muryango w'abana babiri gusa. Ni ubuheta akaba na bucura.

Amashuri abanza yayigiye muri SOS ku Kacyiru, ayisumbuye ayigira Don Bosco Kabarondo mu Ntara y'Iburasirazuba.

Ubu Peace ni umunyeshuri mu mwaka wa kane muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'imari n'amabanki,(CBE) mu ishami rya 'Office Administration and management'.

Reba hano indirimbo 'Un million c'est quoi' ya Peace Jolis

Mu mwaka wa 2004 nibwo Peace yatangiye kumva yakora ibijyanye n'ubuhanzi. Nta muntu wigeze amwandikira indirimbo cyangwa se abe yamwereka uko bikorwa. Dore ko nta n'ishuri rya muzika yigeze anyuramo.

Ubuhanga afite mu miririmbire ye, nta hantu na hamwe abukomora. Kuko nta n'umubyeyi we wigeze akinisha ibijyanye no kuririmba.

Mu 2016, yagiranye ikiganiro na UMUSEKE, avuga ko uretse ko kwa Nyina bajya bamubwira ko ashobora kuba afitanye isano n'umuhanzikazi Mariya Yohani Gacinya waririmbye indirimbo 'Intsinzi'.

Mu mwaka wa 2009 nibwo yagerageje gupima amahirwe ye akora indirimbo ya mbere yise 'Nakoze Iki'. Icyo gihe Producer Nicolas niwe wari ugezweho cyane muri Bridge Records.

Iyo ndirimbo ngo yaje kumukorera akazi we ku bwe atiyumvishaga ko byabaho ko yakora indirimbo igakinwa ndetse akabona abantu benshi bamubwira ko bayishimiye.

Nyuma y'imyaka ibiri gusa, muri 2011 nibwo yahise akora indi yitwa 'Mpamagara' nayo ayikorewe na Nicolas. Yaje ica ibintu kuko icyo gihe wasangaga mu ma telephones y'abantu ariyo bumva.

Icyo gihe Peace yabonye ko ibyo akora bishobora kugira aho bimugeza. Nibwo yafashe umwanzuro wo gukora umuziki nk'umunyamwuga.

Yakurikije izindi zirimo 'Iherezo, Mbwira, Nguhisemo' yakorewe na Lick Lick ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Mu myaka ine gusa, muri 2013 Peace yahise yitabira irushanwa ryari rikomeye mu Karere rya 'Tusker Project Fame' rimwe mu marushanwa yitabirwaga n'ibihugu birimo, Kenya, Uganda, Tanzania, Sudan n'u Burundi bwaje kujyamo nyuma.

Avuyeyo yakomeje gukora umuziki we. Kuba yaragaragaye ku ma television mpuzamahanga, byamuhaye indi sura y'ubuhanzi.

Ni nabwo yatangiye kwita k'umuziki we nyuma y'amasomo yari amaze gukura muri iryo rushanwa yahabwaga n'abahanga mu muziki.

Peace yakomeje gukora umuziki akajya ashyiramo ikiruhuko nyuma akongera akagaruka aho kuri ubu yari aheruka gushyira hanze indirimbo zirimo Uko nagukunze, Un million ce qoui, Ntibyavamo, Icyo n'izindi.

Umva hano indirimbo 'Icyo' ya Peace Jolis



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ibyo-wamenya-ku-munyempano-Peace-Jolis-urataramira-abanyarwanda-muri-My-Talent-Live-Concert

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)