AS Kigali yatsinze AS Arta Solar7 ya Alexander Song wakiniye Barcelona na Arsenal (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

AS Kigali itsinze 2-1 AS Arta Solar7 yo muri Djibouti ikinamo Alexander Song wakiniye Arsenal na Barcelona, ni mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo ufasha amakipe yombi kwitegura imikino nyafufika azakina mu cyumweru gitaha.

AS Kigali yari igiye gukina umukino wa gishuti wa mbere mpuzamahanga mbere yo kwerekeza muri Botswana gukina Orapa muri CAF Confederation Cup.

Uyu mukino wa AS Arta Solar7 ikinamo igihangange Alexander Song wanyuze muri Arsenal na FC Barcelona wagombaga kuba ku isaha ya saa 15h ariko kubera imvura watangiye saa 15h56'.

AS Kigali yatangiye ishaka igitego ndetse ibona amahirwe ku munota wa 5 ariko Soudi Abdallah awuteye uca inyuma y'izamu.

Kuri uyu munota kandi AS Kigali yakoze impinduka itateguye aho Mukonya yavuyemo kubera imvune hinjiramo Christian.

Ku munota wa 17 umunyezamu wa AS Kigali, Bate Shamiru yakuyemo umupira ukomeye wa Donale Mohammed yari ahinduye imbere y'izamu.

Ku munota wa 20 Bate yongeye gukuramo umupira ukomeye yari atewe na Gabriel ku mupira yari ahawe na Alexander Song.

Ku munota wa 23 umunyezamu wa As Arta Solar7 yakuyemo ishoti rikomeye rya Tchabalala.

N'ubwo AS Kigali yarushaga Arta Solar7 ariko ku burangare bwa ba myugariro ba AS Kigali, Samuel yatsindiye Arta Solar7 igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Gabriel.

Ku munota wa 44 AS Kigali yahushije ubundi buryo ku mupira wari uhinduwe na Rugirayabo Hassan ariko Soudi Abdallah ateye ashyizeho umutwe, umupira ukubita igiti cy'izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka havamo Ntamuhanga Tumaini Tity hinjiramo Lawal Aboubakar, Bate Shamiru aha umwanya Bakame. Ku munota wa 52 Biramahire Abeddy yinjiyemo havamo Soudi Abdallah.

Lawal Aboubakar ku munota wa 54 yateye ishoti rikomeye mu izamu rya AS Arta Solar7 maze umunyezamu uwukuramo.

Ku munota wa 55 Eric Nshimiyimana yakoze izindi mpinduka 2, havamo Kalisa Rashid na Orotomal Alex hinjiramo Hakizimana Muhadjiri na Kwizera Pierrot.

AS Kigali yakomeje gusatira ishaka kwishyura iki gitego maze biza kubahira ku munota wa 73, Biramahire Abeddy arayishyurira n'umutwe ku mupira yari ahawe na Hakizimana Muhadjiri.

Ku munota wa 85, umusore Abdoukada yinjiranye ubwugarizi bwa AS Kigali ndetse acenga n'umunyezamu Bakame ariko ateye mu izamu unyura inyuma.

AS Kigali yakoze impinduka za nyuma havamo Tchabalala na Zidane hinjiramo Kayitaba Jean Bosco na Benedata Janvier.

Abasore ba AS Kigali bakomeje gushaka igitego cy'intsinzi maze ku munota wa 88, Ishimwe Christian abonera ikipe ye igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Pierrot akawutera asa nuhinduye imbere y'izamu ariko usanga umunyezamu Sulait yaje imbere umupira uyoboka mu rushundura. Umukino warangiye ari 2-1.

Nyuma yo gustinda uyu mukino biteganyijwe ko AS Kigali izahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Botswana gukina na Orapa muri Confederation Cup, umukino uzaba mu mpera z'icyumweru gitaha.

Soudi Abdallah yabonye amahirwe menshi ariko ntiyayabyaza umusaruro
Myugariro Rugirayabo Hassan yatwaye neza ku ruhande rw'iburyo
Emery Bayisenge ntabwo yahuye n'akazi kenshi
Nsabimana Eric Zidane wa AS Kigali
Shabani Hussein Tchabalala umwe mu basore batanze akazi kuri Arta Solar7
Orotomal Alex ahanganiye umupira na Alexander Song



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yatsinze-as-arta-solar7-ya-alexander-song-wakiniye-barcelona-na-arsenal-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)