
Mu gihe hashize igihe kirenga imyaka 10 cristiano ronaldo na Lionel messi bahanganira ibihembo n'ibikombe muri ruhago ndetse bituma aba bagabo babiri bafatwa nkabami ba ruhago Ku isi. Gusa vubaha hagaragaye bimwe Mu bimenyetso byerekana ko umubano w'imiryango yombi yababagabo ari mwiza.
Kuri uyu wa mbere tariki 2 ugushyingo 2020 nibwo umugore wa cristiano yashyiraga comment Ku ifoto Antonela roccuzzo (umufasha wa Messi ) yari yashyize Ku rukuta rwe rwa Instagram yifuriza umuhungu we thiago messi isabukuru nziza. Roccuzzo yanditse ubutumwa butomora umuhungu we agira ati:
'Isabukuru nziza Thiagui , simfite amagambo yasobanura akamaro kanini udufitiye ,ndagukunda cyane kandi nzakomeza kugusoma kabone niyo waba utabishaka.'
Antonela Roccuzzo w'imyaka 32 yashyingiranwe na Lionel messi Mu mwaka wa 2017 bakaba bafitanye Abana 3 aribo: Mateo messi roccuzzo, thiago messi roccuzzo ari nawe wari wujuje imyaka 8 dore ko yavutse tariki 02 ugushyingo 2012 ,ndetse na Ciro messi roccuzzo.
Iyo foto ikaba imaze kugira likes zirenga 1.5 million ndetse nabantu ibihumbi bagize icyo bavuga kuri Iyo foto iri kuri istagram ya roccuzzo , muri abo hakaba harimo na Georgina Rodriguez umugore wa cristiano ,we yanditse agira ati : 'Mbega ukuntu bakura vuba ,isabukuru nziza'.  Aha roccuzzo yahise amusubiza akoresheje emoji 2 zumutima.
Georgina Rodriguez wimyaka 26 yamavuko numugore wa cristiano nubwo batakoze ubukwe mubana 4 cristiano afite harimo umwe babyaranye nuyu munyamideli. 
The post Umugore wa cristiano ronaldo yagaragaje amarangamutima ye ku isabukuru y'umuhungu wa messi appeared first on Kigalinews24.