Umubare w'abana basambanyijwe mu mwaka wa 2018-2019 na 2019 _2020 uhagaze gute? Ese Sena yafashe iyihe myanzuro? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inteko rusange ya Sena y'u Rwanda yasabye Guverinoma ko  hajya hatangazwa mu ruhame urutonde rw'abahamwe burundu n'icyaha cyo gusambanya abana  kandi mu mihigo y'inzego z'ibanze hagashyirwamo uburyo bwo gukumira iki cyaha.

RBA dukeshya iyi nkuru ivuga ko bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze nko mu tugari n'imidugudu ndetse n'abaturage muri rusange bagaragaza ko  gusambanya abana no guterwa inda abangavu kikiri ikibazo gikomeye.

Bavuga ko  gisaba ubukangurambaga mu muryango nyarwanda bakumvako bigira ingaruka ku mwana, umuryango n'igihugu muri rusange kuko no kugerageza kugaragaza uruhare rwabo bahura n'imbogamizi yo  kubona amakuru.

Ngo hari n'igihe ababyeyi babibafashamo abana ku mpungenge z'ingaruka zirimo nk'imibereho mibi n'ibindi. Hari n'abavuga ko gufunga ababateye inda biteza ibindi bibazo kurushaho.

Mu gusesengura raporo ya komisiyo y'imibereho myiza n'uburenganzira bwa muntu muri Sena, hari indi myanzuro abasenateri bemeje ko bazashyikiriza guverinoma.

Muri yo harimo gukora ubukangurambaga ngiro buhoraho bwegereye ingo mu midugudu, mu isibo no mu mashuri bugamije gukumira isambanywa ry'abana no gutegura imfashanyigisho yihariye yifashishwa muri ubwo bukangurambaga.

Harimo kandi no gushyira mu mihigo y'ingo no mu mihigo y'inzego z'ibanze ingamba zo gukumira, kurwanya no kurandura burundu icyaha cyo gusambanya abana. Abasenateri bagaragaje ko koko icyo kibazo gikomeye gisaba ubufatanye bwa buri wese kuko kigira ingaruka ku muryango n'igihugu muri rusange.

Abasenateri bagaragaje ko umubare w'abana basambanywa ugenda wiyongera kuko nko mu mwaka wa 2018-2019 abana basambanijwe 3,215 muri bo 97,5% ari abakobwa, aho 28,9% bari munsi y'imyaka 10 y'amavuko. Muri 2019-2020 hasambanijwe abana 4,265 muri bo harimo 97,4% ari abakobwa n'abahungu 111 bangana na 2,6%.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/18/umubare-wabana-basambanyijwe-mu-mwaka-wa-2018-2019-na-2019-_2020-uhagaze-gute-ese-sena-yafashe-iyihe-myanzuro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)