Suwede: Jean Paul Micomyiza ukekwaho uruhare muri Jenoside i Huye yatawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Jean Paul Micomyiza yafatiwe muri Suwede
Jean Paul Micomyiza yafatiwe muri Suwede

Uyu Jean Paul Micomyiza (bakundaga kwita Mico) ni umuhungu w'umugabo witwa Ngoga. Babaga i Cyarwa hafi yo ku Mukoni ubu ni mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye. Iwabo ngo bari barahashyize bariyeri we na barumuna be.

Se yakoraga kuri Perefegitura, nyina akaba yari umwarimu ku mashuri y'i Tumba ahitwa ku Ikori.

Mico (nk'uko bamwitaga) ngo yabaga ari kumwe n'Abarundi n'abandi basore bo muri ako gace. Mu byo ashinjwa harimo no kugira uruhare mu iyicwa ry'abanyeshuri bo muri Kaminuza dore ko yari anahaturiye.
source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/suwede-jean-paul-micomyiza-ukekwaho-uruhare-muri-jenoside-i-huye-yatawe-muri-yombi

Post a comment

0 Comments