Sobanukirwa byinshi ku ndwara y'imyate #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Imyate ikunze gufata ku gatsinsino ariko hari igihe ifata ku mano
Imyate ikunze gufata ku gatsinsino ariko hari igihe ifata ku mano

Uyirwaye usanga ikirenge kiriho imisate (cyaragiye cyiyasa), ku buryo bworoheje cyangwa bukabije ndetse hari n'ubwo muri iyo misate hava amaraso cyangwa hakaza amashyira.

Imyate iterwa n'iki?

Ubu burwayi buterwa n'uko ibirenge biba byumye cyane noneho bigasaduka. Hari igihe bisaduka cyane bikanava amaraso, ibi bikaba byanatera izindi ndwara kuko mikorobi ziba zibonye aho zinjirira. Iyi ndwara abenshi bayishyira mu ndwara ziterwa n'isuku nke nyamara si ko biri.

Nk'uko tubivuze, kumagara ibirenge ni byo bitera imyate ariko hari impamvu zinyuranye zitera kumagara:

Ku isonga haza impamvu yo kubura amazi mu mubiri. Izindi mpamvu zirimo:

• Kudasiga amavuta ku birenge

• Kuba ukunda gukuba ibirenge ku ibuye ngo urashaka ko bicya twa tuvungukira tw'ibuye turinjira bikangiza ikirenge

• Guhora ibirenge biri mu mazi kenshi

• Kuba urwaye diyabete

• Umubyibuho ukabije (utuma ibirenge biremererwa)

• Sauna

• Guhora mu nkweto zifunze

• Kutambara inkweto

• No koga buri gihe amazi ashyushye

Ibi ni byo by'ingenzi bishobora gutera ubu burwayi.

Imyate ivurwa gute?

Hari imiti igurwa muri farumasi itandukanye ikoreshwa. Muri yo twavuga Heel Cream.

Gusa hari ibyo wakora nawe igakira burundu:

1. Fata imineke 2 minini uyivange n'igisate cya avoka. Urwo ruvange urusige ku myate (uhomeho) birareho ijoro ryose. Wibuke kubanza koga ukumuka neza mbere yo gusigaho umuti.

2. Fata agakombe k'ubuki ukavange n'amazi ashyushye yuzuye indobo (litiro 5) ukandagiremo umare iminota byibuze 30 buri joro.

3. Vanga ikiyiko cya vaseline n'ibiyiko 2 by'umutobe w'indimu. Bisigeho nk'uko basiga pommade. Buri joro mbere yo kubisigaho wabanza ugakandagira mu mazi ashyushye nyuma ukihanagura.

4. Isige amavuta ya elayo (olive) buri joro.

5. Niba ufite ikibazo cy'uburwayi bwa diyabete, kunywa imiti ya diyabete ni byo bizagufasha gukira imyate.

6. Kandagira mu mazi y'indimu umare iminota 10. Nyuma ukoreshe akangwe wiyogesha ukube aharwaye imyate, gusa ibi ntiwemerewe kubikora mu gihe imyate yawe iva amaraso.

7. Vanga amavuta ya elayo n'ibitonyanga by'amazi y'indimu ucuguse kugeza bibaye nk'ikivuguto ujye usiga aharwaye buri gitondo na nimugoroba. Buri gihe jya wibuka gucugusa mbere yo kuwisiga.

Imyate ifata ku gatsinsino
Imyate ifata ku gatsinsino

Ushobora no gukoresha amavuta y'ubuto akoreshwa mu guteka. Nyuma yo koga urayisiga noneho ugahita wambara amasogisi. Jya ubikora buri gihe mbere yo kuryama.

Ibi byose icyo uzahitamo gukora ubifatanye no kurya ifunguro rikungahaye kuri vitamini E.

Ese ni gute wakwirinda imyate?

Uburyo bwinshi mu bwo twavuze bukoreshwa mu kuvura ushobora no kubukoresha wirinda kuyirwara. Hari n'ibindi ariko ukwiye kwitaho:

• Niba itangiye kugufata irinde gukuba aharwaye cyangwa kuhashima ahubwo niba uri kuribwa ushobora gukandishaho balafu nyuma y'igihe gito biba byarangiye.

• Si byiza koga inshuro nyinshi ku munsi. Koga rimwe cyangwa 2 birahagije bitewe n'ibyo ukora. Kandi mu koga ukirinda amazi ashyushye cyane kimwe n'amasabune ashobora gutuma uruhu rwumagara. Aho kwikubisha igitambaro cy'amazi wihanagura ahubwo nyuma yo koga ushobora kurindira ukumuka, ukihanagura utuzi tagusigayeho ducye.

• Niba bishoboka irinde sauna.

• Igihe cyose umaze koga isige amavuta kandi niba bigushobokera wirinda amavuta arimo alukolo (amavuta menshi twita ay'amazi aba arimo alukolo) ahubwo wisige ayo twita igikotori, ku birenge.

Aya makuru yakusanyijwe hifashishijwe imbuga za Internet nka: piedreseau.com, umutihealth.com, lacliniquepodiatrique.com




source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/sobanukirwa-byinshi-ku-ndwara-y-imyate
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)