Samuel Eto'o yarokotse impanuka ikomeye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Samuel Eto
Samuel Eto'o yakoze impanuka Imana ikinga akaboko

Biravugwa ko Samuel Eto'o yakoze impanuka ari mu muhanda wa Nkongsamba ubwo yagongwaga n'imodoka nini yahungaga abashinzwe umutekano.

Umwe mu banyamakuru b'inshuti ya Samuel Eto'o Martin Camus yavuze ko Samuel Eto'o usibye kuba yahungabanye ariko ngo ameze neza, abaganga bari kumwitaho.

Samuel Eto'o biravugwa ko yakoze impanuka avuye mu birori no mu bukwe bwo mu muryango we.

Samuel Eto'o Fils yamenyekanye mu ikipe ya Mallorca aza kuba umukinnyi w'igihangange ubwo yakinaga mu ikipe ya FC Barcelone, yatwaye ibikombe byinshi cyane cyane by'umukinnyi witwaye neza ku mugabane wa Afurika.




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/Samuel-Eto-o-yarokotse-impanuka-ikomeye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)