Rwanda Nziza, Urugendo rw'amezi atandatu rugamije kugaragaza isura nyayo y'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu basaga 100 bagiye guhurira mu rugendo ruzamara amezi atandatu mu rwego rwo gufata amafoto n'amashusho agaragaza isura nyayo y'u Rwanda.

Uru rugendo rwise Rwanda Nziza ruzatangira mu Ukuboza 2020 rurangire muri Gicurasi 2021.

Umuyobozi wa Image Rwanda Ishimwe Innocent yateguye uru rugendo avuga ko Rwanda Nziza izifashisha abafotozi n'abatunganya amashusho kugirango berekane isura nyayo y'u Rwanda dore ko hari bamwe mu banyamahanga bakirubonera mu ndorerwamo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati 'Tuzafata amafoto n'amashusho tugaragaze ibyiza bitatse u Rwanda ku buryo abari bazi u Rwanda kubera Jenoside babona ko hari ibindi byiza bashobora gusura.'

Uretse kwerekana ishusho nyayo y'u Rwanda mu banyamahanga uru rugendo rwitezweho kongera umubare w'abanyarwanda basura ibice nyaburanga bitandukanye.

Uru rugendo ruzaba rurimo abantu basaga 100 barimo abafotora, abafata amashusho, abandika inkuru zishushanyije, abashakashatsi, abanyamateka, abayobora ba mukerarugendo n'abakora ibijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Rwanda Nziza izaba ari rwo rugendo rwo muri ubu bwoko rwa mbere runini mu Rwanda, aho ruzagera mu turere 30 twose tw'igihugu. Iyi gahunda yatangijwe na Image Rwanda, ndetse n'abanyamuryango bayo, nyuma yo kubona ko hakenewe ibikorwa bituma ubukerarugendo bwongera kuzamuka, kandi amashusho akaba ari bumwe mu buryo bwizewe ibi byakorwamo.

Aya mashusho n'amafoto azerekanwa mu murika atandukanye ndetse anacuruzwe ku rubuga rwa Image Rwanda.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/21/rwanda-nziza-urugendo-rwamezi-atandatu-rugamije-kugaragaza-isura-nyayo-yu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)