Rusesabagina yongeye kubura umuhagarariye Me Gashabana urubanza rwe rurasubikwa. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu cyumweru gishize ubwo yagombaga kuburana ku bujurire bwe ku cyemezo cyo kongererwa iminsi yo gufungwa by'agateganyo, yabwiye Urukiko ko abunganizi yari yarahawe n'urugaga rw'Abavoka rwabisubije.

Yari yabwiye Urukiko ko muri iki cyumweru turimo yaba yarabonye umunyamategeko wamwunganira bityo asaba ko uru rubanza rwimurirwa muri iki cyumweru.

Uyu munsi ubwo yagombaga kuburana kuri buriya bujurire bwe, yabwiye Umucamanza ko n'ubundi atiteguye kuburana kuko Me Gatera Gashabana ugomba kumwunganira ari muri Tanzania mu rwego rw'akazi.

Rusesabagina wari uri kuri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere aho afungiye, yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga, Inteko y'urukiko ikinjira mu cyumba cy'iburanisha saa 09:50, uregwa yahise avuga ko atiteguye kuburana.

Umucamanza yahise avuga ko urukiko rwamaze kubona ibaruwa rwandikiwe na Me Gatera Gashabana asaba ko uyu munsi urubanza rutaba kuko ari i Arusha aho yagiye gukora akazi ke ko kunganira abantu mu mategeko.

Muri iriya baruwa kandi, Me Gashaba yagaragaje ko muri Tanzania bamufashe ibipimo bya COVID-19 kandi kugira ngo abone ibisubizo bifata iminsi itandatu ndetse no mu gihe yaba agarutse mu Rwanda bakamufata ibindi na byo biboneka nibura mu minsi ibiri.

Muri ruriya rwandiko, Me Gashabana yasabye ko uru rubanza rwashyirwa nibura ku wa 20 Ugushyingo kuko ari bwo yaba yabonetse neza.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ubusabe bwa Me Gatera Gashabana bufite ishingiro kandi bugenwa n'itegeko ariko bwibutsa ko imanza nk'izi z'ifunga n'ifungurwa by'agateganyo ziba zigomba kwihutishwa.

Umushinjacyaha yagize ati 'Byibura rukaburanishwa mu minsi ibiri.'

Umucamanza yasabye Paul Rusesabagina kugira icyo avuga ku byari bimaze kuvugwa n'Ubushinjacyaha, ahita agira ati 'byibura ndashimira Ubushinjacyaha ko bwemeye ko ibisabwe na Me Gatera Gashabana byemewe n'amategeko munyungu z'ubutabera.'

murubanza rwa Rusesabagina

Uyu mugabo uregwa gutera inkunga ibikorwa byahugabanyije umutekano w'u Rwanda birimo ibibitero byagabwe mu Majyepfo y'u Rwanda bikanagwamo abaturage b'inzirakarengane, yasabye urukiko kubaha ikifuzo cy'umunyamategeko we, rukemeza ko bazaburana ku wa 20 Ugushyingo 2020.

Umucamanza yahise yemeza ko urubanza rusubitswe rukazasubukurwa tariki 20 Ugushyingo 2020.

Src:umuseke

The post Rusesabagina yongeye kubura umuhagarariye Me Gashabana urubanza rwe rurasubikwa. appeared first on Kigalinews24.



Source : https://kigalinews24.com/2020/11/10/rusesabagina-yongeye-kubura-umuhagarariye-me-gashabana-urubanza-rwe-rurasubikwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)