Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2020, Ikigo kigihugu ngenzuramikorere RURA, nyuma y'uko hari abagaragaje ko hari aho rwibeshye mu kugena ibiciro by'ingendo, rwasohoye ibiciro bishyashya birimo ko Nyabugogo-Huye ari amafaranga 2,560, naho Huye-Kibeho bikaba amafaranga 630.Ibi biciro hagati ya Huye na Kibeho ndetse no hagati ya Huye na Kigali biratangira gukurikizwa uyu munsi.
Ubundi abakora ingendo hagati ya Kigali na Huye bari bagaragaje ko batazi ibirometero bifatirwaho mu kugena amafaranga bagomba gutanga, kuko bavugaga ko hagati ya Nyabugogo na Gare ya Huye hari ibirometero 122. Urebye ikosora rya RURA ni ho ryashingiye.
Abakora ingendo hagati ya Huye na Nyaruguru na bo bari bagaragaje ko ibiciro bitigeze bihuzwa n'igiciro cy'amafaranga 21 kuri kilometero, ko ahubwo bakomeje gucibwa amafaranga yari yaragenwe mbere ya Coronavirus, ibiciro bya peteroli bitaragabanuka.
Huye-Kibeho rero baraza kujya bishyura amafaranga 630, Huye-Ndago bishyure 780 naho Huye-Munini unyuze i Kibeho bishyure 1,010Frws.
Urebye ibi biciro bya Huye-Nyaruguru ntibihura n'ibirometero biri kuri izi ngendo ubariye ku mafaranga 21 ku kilometero, ariko umuyobozi w'ishami ry'ubwikorezi muri RURA, Anthony Kulamba, avuga ko igena ry'ibiciro ritagendera ku mubare w'ibirometero gusa, ahubwo ko hanarebwa imiterere y'imihanda ndetse n'uko ahantu hagendwa. I Nyaruguru rero, nubwo hari gushyirwa kaburimbo mu muhanda uturuka i Huye ukagera ku Munini, iyi mirimo ntirarangira ku buryo hakiri igice kitari gitoya kigikorwa.