Rubavu : Polisi yaguye gitumo abari mu bikorwa by'imyidagaduro y'Igisope mu kabari #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aka kabari kafatiwemo abantu ni akitwa Roxy Restaurant & Night Club aho benshi bakunda kwita kwa Nyanja. Abaturage baturiye aho aka kabari gakorera bahamya ko gasanzwe gakora mu buryo buzwi ndetse ko n'abayobozi bamwe na bamwe basanzwe bakajyamo, ngo abo bayobozi bakaba bakingira ikibaba ubuyobozi bw'akabari. Icyakoze umuyobozi w'akarere ka Rubavu, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko batigeze bemerera aka kabari gukora ibi bikorwa.

Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y'Uburengerazuba n'ubwa Polisi mu karere ka Rubavu, bwageze aho aka kabari gakorera mu masaha y'ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, maze abakiliya basanzwemo bajyanwa muri Stade Umuganda barigishwa banatanga ihazabu mugitondo mbere yo gutaha, naho abayobozi b'akabari bo batawe muri yombi hanyuma nabo bacibwa ihazabu hakurikijwe uko amategeko abiteganya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi, yemereye ikinyamakuru Ukwezi ko basanzwe bazi ko ako kabari gakora ndetse ntiyanahakana iby'uko abayobozi nabo basanzwe bakajyamo, ariko avuga ko icyangombwa ari uko bajyaga basanga amabwiriza yubahirizwa arimo guhana intera. Ikijyanye n'imyidagaduro nacyo avuga ko RDB ifite ubukerarugendo mu nshingano yababwiye ko gucuranga radio nta kibazo kirimo.

Ku ruhande rwa Polisi y'u Rwanda, Umuvugizi wayo CP John Bosco Kabera avuga ko abahindura inyito y'utubari bakatwita resitora bakangiza amabwiriza iyo bafashwe bahanwa, ndetse ko ntawe ukwiye kubahiriza amabwiriza atinya ibihano ahubwo buri wese yakabaye yumva ko ari inshingano ze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

REBA VIDEO UKO BYARI BYIFASHE HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Rubavu-Polisi-yaguye-gitumo-abari-mu-bikorwa-by-imyidagaduro-y-Igisope-mu-kabari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)