RDC: Ubushyamirane hagati y'ishyaka rya Tshisekedi n'irya Kabila bukomeje gufata indi ntera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu bushyamirane bushingiye ku kuba abarwanashyaka ba CACH ya Tshisekedi bashaka gushyira iherezo ku masezerano yo kwishyira hamwe no gukorana na FCC ya Kabila.

Abashyigikiye Tshisekedi bavuga ko abo ku ruhande rwa Kabila badatuma Guverinoma y'ubumwe ikorera mu mahoro no mu mutuzo. Baherutse gutanga urugero rwa Minisitiri w'Imari José Sele Yalaghuli, wo muri FCC bamushinja kuba atambamira imishinga myinshi ya Félix Tshisekedi, Minisitiri Yalaghuli ariko we akabihakana.

Marcellin Bilomba, umujyanama w'ibanze wa Perezida Tshisekedi ushinzwe ubukungu, na we aherutse gushinja Yalaghuli ko mu mwanya wo guhemba abakozi ba Leta yahisemo gukoresha imishahara yabo mu kwishyura abakorana n'abo ku ruhande rwa Kabila mu mishinga yabo bwite.

Ni mu gihe José Sele Yalaghuli we ahakana ibi birego avuga ko imishahara y'abakozi ba Leta yitabwaho uretse gusa mu gihe habayeho ibindi byihutirwa, ariko ko hari itavogerwa kuko abahembwa ku ikubitiro ari abasirikare, hagakurikiraho abapolisi, abarimu hanyuma abaganga.

Bivugwa ko uyu mwuka mubi umaze igihe ushingiye ku masezerano atubahirizwa Kabila yagiranye na Tshisekedi mbere yo kumuha ubutegetsi muri 2019.

Aya masezerano avuga ko mu gihe haba hagiye gufatwa ibyemezo bikomeye, impande zombi zigomba kuganira zikabyemeranyaho, ariko ngo Tshisekedi n'ihuriro rye bashaka gukora ibintu mu buryo bwabo, mu gihe uruhande rwa Tshisekedi na rwo rushinja urwa Kabila kwivanga, dore ko FCC ya Kabila ifite imbaraga mu nzego nyinshi zikomeye.




source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/RDC-Ubushyamirane-hagati-y-ishyaka-rya-Tshisekedi-n-irya-Kabila-bukomeje-gufata-indi-ntera
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)