Umukino wa gicuti wahuzaga Police FC na AS Muhanga kuri Stade Regional i Nyamirambo warangiye ku ntsinzi ya Police FC y'ibitego 3-1.
Umukino watangiye Police FC yiharira iminota ya mbere y'umukino ndetse ibona n'amahirwe.
Ku munota wa 10 Iyabivuze Ose yahushije igitego cyabazwe ku mupira wari uhinduwe na Rutanga Eric ariko agiye kuwushyira mu izamu arawuhusha.
Police FC yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 23 ibona igitego gitsinzwe na Nshuti Dominique Savio ku mupira yahawe na Iyabivuze Ose.
Police FC yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 28 gitsinzwe na Moussa Omar n'umutwe kuri koruneri yari itewe na Nshuti Dominique Savio.
AS Muhanga yakoraga amakosa hagati mu kibuga yaje gutsindwa igitego ku munota wa 39 gitsinzwe na Martin Fabrice ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina.
Umunyezamu Pato ku munota wa 40 na 42 yakuyemo imipira ya Savio iba yavuyemo ibitego.
Ku munota wa 44 AS Muhanga yakoze impinduka havamo umunyezamu Pato wari wagowe n'umukino hajyamo Lupali. Igice cya mbere cyarangiye ari 3-0.
Mu gice cya kabiri Police FC yakoze impinduka havamo ikipe yose hajyamo indi.
Igice cya kabiri umupira wakinirwaga hagati mu kibuga nta mahirwe menshi yigeze aboneka.
Habimana Yousuff winjiye mu kibuga asimbura mu gice cya kabiri yaboneye AS Muhanga igitego ku munota wa 79.
AS Muhanga mu minota ya nyuma yasatiriye cyane ishaka ibindi bitego ariko ubwugarizi wa Police FC n'umunyeza Rihungu bitwara neza. Umukino warangiye ari 3-1.
AMAFOTO: UWAHANGANYE Hardy
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yatsinze-as-muhanga-amafoto