Menya impamvu yihariye yatumye Rwatubyaye Abdul kuri ubu atarasubira mu ikipe ye asanzwe akinira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwatubyaye Abdul ukinira Colorado Springs Switchbacks FC yo muri USA, kuri ubu ari mu Rwanda mu kiruhuko. Uyu musore ukina yugarira izamu akaba aherereye mu Rwanda nyuma yo kuva mw'ikipe y'igihugu mu mukino Amavubi yakinaga na Cape Verde.

Uyu musore  yatangarije Radio Rwanda mu rubuga rw'imikino ko akiri umukinnyi w'iyi kipe, gusa bakaba bari mu biganiro Ku byerekeranye nakazoza ke abifashijwemo na agent we.

Rwatubyaye Abdul umwe muri ba myugariro beza u Rwanda rufite

Yagize ati. ' ubu ngubu akazi ntago ari akange nakaba agent barimo kugenda babyigaho ubu ngubu ndacyategereje, hoya ntago nahita mvuga impamvu zatumye tutajya muri playoff Wenda nuko shampiyona imikino yari yegeranye cyane, ntago navuga ko ariyo mpamvu ariko navuga ko ariyo mpamvu yatumye tutagera ku ntego zacu kuko twari dutangiye kumenyerana hahita hazamo covid19 navuga ko arizo mbogamizi twagize.'

Yakomeje agira ati     ' amasezerano azarangira mu kwa 12 gusa sinabonye uko nahita nsubirayo kuko kugirango ujye hariya bisaba kumara ibyumweru bibiri mu kato nukwicara rero twese nka team tukareba icyo gukora.'

Rwatubyaye kandi yavuze ko APR fc ayifitiye icyizere ko izitwara neza mu mukino izahura na Gormahia muri CAF champions league. Uyu musore akaba yaraje muri Switchbacks FC avuye muri Colorado Rapids Ku ntizanyo.

 

 

The post Menya impamvu yihariye yatumye Rwatubyaye Abdul kuri ubu atarasubira mu ikipe ye asanzwe akinira appeared first on Kigalinews24.



Source : https://kigalinews24.com/2020/11/24/menya-impamvu-yihariye-yatumye-rwatubyaye-abdul-kuri-ubu-atarasubira-mu-ikipe-ye-asanzwe-akinira/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)