Nyuma y'amezi 6 yareguye, Nizeyemana Olivier yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Mukura VS #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nizeyemana Olivier wari umaze amezi atandandatu yareguye ku mwanya wo kuyobora ikipe ya Mukura VS, uyu munsi mu nama y'Inteko Rusange yongeye gutorerwa kuyobora iyi kipe mu myaka ine iri imbere.

Uyu munsi nibwo habaye Inama y'Inteko Rusange ya Mukura VS ibera muri Stade Huye. Hafashwe umwanzuro ko komite nyobozi yose y'iyi kipe iseswa hagatorwa indi.

Mu matora yabaye, Nizeyimana Olivier wari umaze imyaka 9 ayobora iyi kipe ariko akaba yari yareguye mu mezi 6 ashize, ni we watorewe kuyobora iyi kipe mu myaka ine iri imbere.

Nizeyimana Olivier yatowe ku bwiganze bw'amajwi 72, aho azungirizwa na Sakindi Eugène wari usanzwe ari Visi Perezida, bagakorera mu nama y'Ubutegetsi igizwe n'abantu 15.

Nizeyimana Olivier yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Mukura VS



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-amezi-6-yareguye-nizeyemana-olivier-yongeye-kugirirwa-icyizere-cyo-kuyobora-mukura-vs

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)