-
- Ikarita y'u Rwanda igaragaza aho Nyagatare iherereye
Byabereye mu mudugudu wa Mirama ya kabiri akagari ka Nyagatare umurenge wa Nyagatare.
Umuyobozi mu kagari ka Nyagatare ushinzwe umutekano mu kagari ka Nyagatare Muhire Filippe avuga ko ubu bwicanyi bwabaye saa mbiri z'ijoro.
Avuga ko uyu muryango utari usanzwe uzwiho amakimbirane uretse ubukene gusa.
Ati "Nta makimbirane twari tuzi bafitanye uretse ubukene gusa. Ntitwamenye impamvu yamwishe kuko bari basanzwe babana neza."
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko Musabyimana Veneranda yahise afatwa akimara kwica umugabo we akaba afungiye kuri RIB sitasiyo ya Nyagatare.
Avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane impamvu yateye ubu bwicanyi.
CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko Musabyimana azabanza kujyanwa kwa muganga kugira ngo asuzumwe uburwayi bwo mu mutwe kuko yigeze kubugaragarwaho.
Agira ati "Turabanza kumutwara kwa muganga kugira ngo harebwe niba adafite ikibazo cyo mu mutwe kuko kera yigeze kugaragarwaho ibimenyetso ndetse yoherezwa i Ndera ariko habura ubushobozi bumugezayo yigumira mu rugo ntiyivuza."
CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko ibizamini bya muganga nibigaragaza ko afite uburwayi bazamuvuza ariko basanga ari muzima agakurikiranwa ku cyaha akekwaho cy'ubwicanyi.
Munyakaragwe Jean de Dieu yari asanzwe afite abagore 2 ndetse n'abana bakuru umuto mubo yabanaga nabo akaba afite imyaka 14 y'amavuko.

source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-umugore-yishe-umugabo-hakekwa-uburwayi-bwo-mu-mutwe
