Mu karere ka Nyagatare mu mudugudu wa Mirama ya kabiri Akagari ka Nyagatare, mu Murenge wa Nyagatare Umugore witwa Musabyimana Veneranda w'imyaka 58 y'amavuko aravugwaho kuba , yishe umugabo we witwa Munyakaragwe Jean de Dieu w'imyaka 65 , amukubise isuka y'ifuni ahita yitaba Imana bigakekwa ko yabitewe n'uburwayi bwo mu mutwe.
Umuyobozi mu kagari ka Nyagatare ushinzwe umutekano mu kagari ka Nyagatare Muhire Filippe avuga ko ubu bwicanyi bwabaye saa mbiri z'ijoro zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ugushyingo 2020. Avuga ko uyu muryango utari usanzwe uzwiho amakimbirane uretse ubukene gusa. Yagize ati:
'Nta makimbirane twari tuzi bafitanye uretse ubukene gusa. Ntitwamenye impamvu yamwishe kuko bari basanzwe babana neza.'
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko Musabyimana azabanza kujyanwa kwa muganga kugira ngo asuzumwe uburwayi bwo mu mutwe kuko bwigeze kumugaragaraho.
Agira ati: 'Turabanza kumutwara kwa muganga kugira ngo harebwe niba adafite ikibazo cyo mu mutwe kuko kera yigeze kugaragarwaho ibimenyetso ndetse yoherezwa i Ndera ariko habura ubushobozi bumugezayo yigumira mu rugo ntiyivuza.'
Kuri ubu umugore ukekwaho kwica umugabo we afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe agitegerejwe kuvuzwa ngo hamenyekane koko niba afite uburwayi bwo mu mutwe.
Umurambo wa nyakwigendera wo wabanje kujyanwa ku Bitaro bya Nyagatare ngo usuzumwe mbere yo gushyingurwa.
Munyakaragwe Jean de Dieu asize afite abagore 2 ndetse n'abana bakuru, umuto mu bo yabanaga na bo akaba afite imyaka 14 y'amavuko.