Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jomba yafashe umumotari witwa Nsengiyaremye Raphael w'imyaka 33, yari ahetse umufuka w'amakara yashyizemo udupfunyika hafi ibihumbi 10 tw'urumogi. Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko gufatwa kw'uyu mumotari byaturutse ku makuru Polisi yahawe n'abaturage, avuga ko hari umumotari uturutse Mukamira ari kuri moto bikekwa ko ipakiye ibintu bitemewe. Yagize ati :
'Umuturage yaduhaye amakuru ko hari umumotari ugeze mu isanteri ya Mukamira ahetse umufuka w'amakara yabona abapolisi imbere ye bari mu kazi akava kuri moto agakuraho wa mufuka w'amakara akawuha umunyonzi ngo awumutwaze barenga aho ba bapolisi bari akaka uwo mufuka umunyonzi akongera akawuhambira kuri moto, umuturage yakomeje avuga ko uwo mumotari yakomeje mu muhanda ujya Ngororero.'
CIP Karekezi yakomeje avuga ko abapolisi bakimara guhabwa ayo makuru bahise babimenyesha Polisi ikorera mu Murenge wa Jomba bahagarika moto zose zavaga Mukamira zerekeza i Ngororero bazisaka ibyo zipakiye ari nabwo uyu mumotari wari wavanze amakara n'urumogi yafatwaga.
Yagize ati: 'Abapolisi bo mu Karere ka Nyabihu twabahaye amakuru bajya mu muhanda bahagarika abamotari bose batambuka bakabasaka nibwo mu masaha ya saa kumi n'imwe za mu gitondo bahagaritse Nsengiyaremye basatse mu mufuka w'amakara yari ahetse basangamo ruriya rumogi.'
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, avuga ko uyu mumotari ubusanzwe akorera mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo ari naho avuka. Akimara gufatwa yavuze ko yahamagawe n'umukiriya wo mu Karere ka Ngororero witwa Uwamungu Jean de Dieu amwoherereza amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 50 amusaba ko yajya mu karere ka Nyabihu mu isanteri ya Mukamira akamukurirayo umufuka w'amakara uhari akawumuzanira.
Yagize ati 'Nsengiyaremye avuga ko akimara kugera i Mukamira mu rukerera yahuye n'umunyonzi wari umuzaniye uwo mufuka w'amakara ahita amwishyura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 30 akoresheje telefoni nk'uko ubutumwa bugufi bubigaragaza.'
Nsengiyaremye yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Jomba aho agiye gukorwaho iperereza.
Src: RNP