Bruce Melodie yavuze uko yakiriye ubutumwa yahawe na Bamporiki Edouard #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Bruce Melodie ahamya ko yakiriye neza ubutumwa yahawe n'umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Edouard Bamporiki ku nama yamugiriye kuko uretse no kuba yamwubahira ko amuruta ari n'umuyobozi wari ubifitiye uburenganzira bwo gutanga igitekerezo aho abona yatannye.

Mu minsi ishize Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bashyizwe mu majwi cyane baririmba indirimbo z'ibishegu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Edouard Bamporiki, muri Nzeri yatangaje ko Bruce Melodie ari umuhanzi w'icyamamare ariko ashobora kwikuraho abafana mu gihe yaba akomeje kuririmba ibihangano biganisha ku kwigisha urubyiruko ubusambanyi.

Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, avuga kuri aya magambo yatangajwe na Bamporiki Edouard, yavuze ko ibyo yavuze abifitiye uburenganzira kuko amurusha ibintu byinshi kandi bikaba biri mu nshingano kuba yamugarura mu murongo muzima igihe yatannye.

Ati'Uriya muntu andusha ibintu byinshi ku buryo ntaho nahera musuzugura. Andusha imyaka niyo naba murusha ibindi namwubahira ko anduta, andusha amafaranga, noneho uriya muntu ni Minisitiri yari afite uburenganzira bwose kugira igitekerezo atanga aho abona natannye, njyewe nakira igitekerezo cyose nkakuramo iby'ingenzi.'

Yakomeje avuga ko ibyo Minisitiri yavuze bitazamuca intege bitewe n'uko yandikaga ahubwo azareba uburyo abigorora ku buryo bitazateza ikibazo.

Nyuma yo gusohora indirimbo yitwa Saa Moya ari nayo yatumye havugwa byinshi, yahise avuga ko agiye kujya muri Gakondo indirimbo z'ibishegu akazireka, yasohoye iyitwa 24 yashimwe cyane na Bamporiki Edouard, aheretse no gushyira indi hanze yitwa Abu Dhabi.

Bruce Melodie ashima inama yahawe na Bamporiki Edouard
Bamporiki Edouard yari yaburiye Bruce Melodie ko ashobora kwikuraho ubwamamare



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yavuze-uko-yakiriye-ubutumwa-yahawe-na-bamporiki-edouard

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)