N'ubwo atabona, umuhanzi Lenco yubatse inzu i Kigali mu mafaranga yakuye mu muziki #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye na Umwimerere Live Music, umuyoboro wo ku rubuga rwa Youtube (Channel) ucishwaho ibikorwa by'umuziki w'umwimerere mu rwego rwo guteza imbere no kumurikira abanyarwanda impano zitandukanye, yavuze ko yize amashuri abanza i Gatagara, mu gihe cyo guhitamo amashami bazigamo mu mashuri yisumbuye, we agahitamo ishami ry'umuziki kuko aribyo yiyumvagamo.

Yakomeje agira ati : "Hari ahantu ncuranga umuziki benshi bakunze kwita igisope, uretse ko Covid yabaye imbogamizi, ariko ubundi umuziki urantunze ndetse n'iyi nzu munsanzemo nayubatse mu bushobozi nakuye mu muziki, ndetse mfite abantu nigisha gucuranga piano na gitari".

Lenco yavuze ko umuziki umufasha gusabana n'abantu, kuba afite ubumuga bitatuma yigunga. Yakomeje avuga ko abafite ubumuga bakwiriye kwitinyuka kuko na bo bashoboye. Yagize ati"Abamugaye turashoboye, harimo abahanzi bagenzi banjye, aba star batandukanye ndetse n'abayobozi".

Lenco kandi n'ubwo acuranga indirimbo z'abandi bikamubyarira amafaranga, na we ni umuhanzi ku giti cye akaba afite indirimbo ze bwite nka Nyiramutembanshyushyu, Urukundo na Reka nkuririmbe. Uyu muhanzi afashwa n'umuhanzikazi Tonzi mu bikorwa byo gutunganya izi ndirimbo ze.

REBA IKIGANIRO HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/N-ubwo-atabona-umuhanzi-Lenco-yubatse-inzu-i-Kigali-mu-mafaranga-yakuye-mu-muziki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)