Ndahimana wakoze ubukwe yambaye kamambiri noneho amerewe nabi, yashaririwe n'ubuzima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ndahimana Naricisse n'umugore we Mutuyemariya Consilie batuye mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe. Bavuzwe cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku kuba Ndahimana tariki 29 Ugushyingo 2018 yaragiye gusezerana imbere y' amategeko yambaye kambambiri kubera ubukene n'uburwayi.

Ifoto ya Ndahimana afashe ku ibendera ry' u Rwanda yambaye kambambiri, yafotowe ubwo yasezeranaga imbere y' amategeko yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga guhera tariki 30 Ugushyingo. Iyi foto yakoze benshi ku mutima by' umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga biyemeza kumufasha. Inzu y' imideli Moshions yo yiyemeje kumwambika mu muhango wo gusezerana imbere y' Imana. Yahawe inzu yo guturamo ifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda 3.700.000. ahabwa moto, ahabwa amafaranga n'ibindi bitandukanye ngo we n'umuryango we bahindure ubuzima.

Ubwo twongeraga kumusura aho batuye i Shyogwe ya Muhanga, twasanze uyu mugabo yararembye atabasha no kugenda. Mu kiganiro twagiranye agaragaza intege nke no kwiheba, akabara inkuru y'uburyo yazahajwe n'uburwayi bukamumaraho utuntu bukanamumugaza, akanashimangira ko iby'uburwayi bwe bikomeje kumubera amayobera.

REBA VIDEO Y'IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/Ndahimana-wakoze-ubukwe-yambaye-kamambiri-noneho-amerewe-nabi-yashaririwe-n-ubuzima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)