Muhanga: Mu kwezi kumwe igishushanyo mbonera cy'Umujyi kiraba cyasohotse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Hateganyijwe impinduka mu myubakire y
Hateganyijwe impinduka mu myubakire y'Umujyi wa Muhanga uzaba wunganira Kigali

Ubuyobozi bw'Akarere butangaza ko hashize iminsi itatu hakorwa ubukangurambaga bwo kwibutsa abaturage uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryacyo ntawe kibangamiye, no kubibutsa ko hazanakurikizwa amategeko ku bashobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ryacyo.

Bimwe mu byo igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Muhanga kizanye nk'udushya ni ububiko bunini buzakira ibicuruzwa byinshi bizafasha abajyaga kurangura mu mujyi wa Kigali, ubu bakazajya babibonera hafi.

Ubuyobozi bw'Akarere bugaragaza ko impamvu bwahisemo kubaka ubwo bubiko bunini ari uko Umujyi wa Muhanga uri mu gihugu rwagati, ndetse abava Iburengerazuba, n'Amajyepfo bose bakaba baca i Muhanga bagiye kurangururia i Kigali bibagoye, ubu bakazajya babonera ibicuruzwa hafi.

Ikindi gishya icyo gishushanyo mbonera kizanye ni icyanya cy'inganda cyanatangiye gutunganywa mu mujyi wa Muhanga kugira ngo abashoramari babone uko bubaka inganda zigendanye n'ibikenewe mu mujyi uzaba wunganira Kigali.

Igishushanyo mbonera si inzozi cyangwa kurenganya abanyantege nke

Umuyobozi w'akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, Kayiranga Innocent, avuga ko igishushanyo mbonera kitaje kigamije kwimura abanyantege nke ahubwo kizashyirwa mu bikorwa n'Abanyamuhanga bitewe n'ubushobozi bwabo.

Kayiranga avuga ko hazajyaho gahunda yo gutuza abantu ku buso buto mu mazu atuwe n'abantu guhera ku miryango ine kugeza kuri 16 kugira ngo ubutaka bukoreshwe neza.

Agira ati, “Mu mujyi wa Muhanga igishushanyo mbonera ni icy'abaturage bose, ntabwo twifuza ko bagenda ahubwo tuzareba uko twakorana, ntabwo igishushanyo mbonera kije ari nk'igikoko kije kwirukana abaturage nk'uko hari abajya babivuga”.

Ati “Abashobora gutura ku buryo buciriritse bazashyirirwaho aho batura, abashoboye kubaka inyubako zijya hejuru baze bazubake, ntabwo igishushanyo mbonera gishya bivuze kuzamura imisoro kuko igenwa hakurikijwe ishoramari ryakozwe”.

Itegeko ry'imyubakire rishobora kugora abanyantege nke ku byiza by'umujyi mushya wa Muhanga

Umuyobozi ushinzwe amategeko y'imyubakire n'imiturire mu kigo cy'igihugu gishinzwe iterambere ry'imiturire (RHA) Muhire Janvier avuga ko igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Muhanga kimaze igihe kirekire gitegurwa kandi gitangwaho ibitekerezo, ubu hakaba hari gusuzumwa uko kizashyirwa mu bikorwa kugira ngo Inama Njyanama y'Akarere ibashe kucyemeza.

Muhire avuga ko kugira ngo igishushanyo mbonera gishyirwe neza mu bikorwa abantu bari bamenyereye kugura ibibanza ntibabyubake, abandi bakubaka ariko ntibuzuze batazihanganirwa kuko bikomeza kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry'igishushanyo mbonera.

Muhire avuga ko abadafite ubushobozi badashushubikanywa ngo bavutswe uburenganzira bwabo cyakora ngo na none ntabwo bakomeza guhendahendwa ngo bakore ibyo badashoboye ahubwo habaho ko bene abo bagurisha ubutaka bwabo, cyangwa bagashaka abo bafatanya kubwubakaho ibiteganyijwe n'amategeko, bitaba ibyo bakabwamburwa bugahabwa abashoboye kubukoresha.

Agira ati “Itegeko riteganya ko iyo hashize imyaka itatu nyiri ikibanza ataracyubaka bigendanye n'igishushanyo mbonera, harebwa icyabimuteye akagirwa inama z'uko cyakubakwa kuko aho kiri haba habangamiye inyungu za Leta kuko aho kiri haba hadatera imbere, cyangwa hakaba indiri y'amabandi n'umwanda”.

Yongeyeho ati “Nyiri ubutaka abwamburwa nyuma yo gusabwa kubugurisha, gushaka uwo bafatanya kubwubaka, ariko iyo binaniranye nka Leta nyir'ubutaka ifite uburenganzira bwo kubwisubiza ikabuha ababashije kubukoresha.”

Ibibazo by'ibibanza bitubatse bikunze kugaragara ku miryango y'abataba mu gihugu, ibibanza byatanzwe na Leta cyangwa byishyuwe na Leta, n'ibibanza by'abadafite ubushobozi bwo kubaka cyangwa bahombye mu mishinga yabo ntibabashe kurangiza kubaka ibibanza byabo.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga butangaza ko bwiteguye gushyira mu bikorwa ibiteganywa n'amategeko kugira ngo igishushanyo mbonera gishyirwe mu bikorwa. Icyakora nabwo ibibanza bwatanze ngo bwiteguye kubyisubiza bigahabwa abandi mu gihe ababihawe bazaba batabashije kubyubaka.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-mu-kwezi-kumwe-igishushanyo-mbonera-cy-umujyi-kiraba-cyasohotse
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)