Mugisha Moïse yazamuye ibendera ry'U Rwanda, yegukana isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya muri Cameroon  #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'Umunyarwanda Mugisha Moïse amaze kwegukana isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya ryari rimaze iminsi itanu ribera muri Cameroun, ryasojwe kuri iki Cyumweru. nibwo hakinwe agace ka nyuma k'iri siganwa, aho abakinnyi bahagurukiye i Sangmelima berekeza i Yaoundé ku ntera y'ibilometero 166,2.

Mugisha Moïse yegukanye isiganwa nyuma y'uko abakinnyi bari bahanganye barimo Kubiš Lukáš na Kamzong Clovis wa SNH Vôlo Club, badashoboye gukuramo amasegonda yabarushaga. Aka gace kegukanywe n'Umunya-Burkina Faso, Paul Daumont, wakoresheje amasaha ane, iminota itanu n'amasegonda umunani. Uyu mukinnyi wari wegukanye agace ka kabiri, yakoresheje ibihe bimwe n'abandi bakinnyi 22 barimo Areruya Joseph, Munyaneza Didier, Mugisha Moise na Mugisha Samuel. Mugisha Moise wambaye umwambaro w'umuhondo kuva ku gace ka mbere, yasoje isiganwa ayoboye abandi, aho yakoresheje amasaha 16, iminota 20 n'amasegonda 47, arusha amasegonda 39 Umunya-Slovakia Kubiš Lukáš.

Undi mukinnyi kandi Mugisha Samuel yasoreje ku mwanya wa gatandatu, arushwa amasegonda 56 mu gihe Munyaneza Didier yabaye uwa munani arushwa umunota umwe n'amasegonda 27. kwegukana isiganwa kwa Mugisha Moïse w'imyaka 23, ni nawe mukinnyi wabaye umukinnyi ukiri muto w'irushanwa mu gihe Mugisha Samuel yabaye umukinnyi urusha abandi mu kuzamuka ahaterera. Ikipe y'u Rwanda yasoreje kandi ku mwanya wa mbere.
Nyuma yo kwegukana isiganwa, Mu magambo ye Mugisha yagize ati 'Ni ibyishimo, ndabanza gushimira abakinnyi bagenzi banjye bamfashije n'abatoza twazanye, twese twarafashanyije. Ndashimira kandi n'Abanyarwanda badushyigikiye.' Grand Prix Chantal Biya yabaga ku nshuro yayo ya 20 iri ku bipimo bya 2.2 ku ngengabihe y'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi (UCI), izasozwa ku wa 22 Ugushyingo 2020, nyuma yo kuzenguruka ibilometero 699,4.

Iri rushanwa ryitabiriwe n'amakipe icyenda arimo iy'u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Benin, Côte d'Ivoire, Burkina Faso, Sénégal, Mali, Dukla Banska Bystrica yo muri Slovaquie na SNH Vélo Club yo muri Cameroun.

Mugisha Moïse watangiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga mu 2018, yatwaye Shampiyona ya Afurika n'iy'u Rwanda mu batarengeje imyaka 23 mu 2019.Yatwaye kandi Umudali w'Umuringa mu mikino nyafurika iheruka kubera muri Maroc abakinnyi basiganwa n'ibihe (Individual Time Trial).Mugisha Moïse ari kumwe na bagenzi be kandi begukanye umudari w'Umuringa mu gusiganwa n'ibihe nk'ikipe 'Team Time Trial' muri iyi mikino Nyafurika 'All African Games 2019' yabereye muri Maroc.

The post Mugisha Moïse yazamuye ibendera ry'U Rwanda, yegukana isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya muri Cameroon  appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mugisha-moise-yazamuye-ibendera-ryu-rwanda-yegukana-isiganwa-rya-grand-prix-chantal-biya-muri-cameroon/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)