Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yasuye Ikipe y'Igihugu "AMAVUBI'' mu mwiherero iyi kipe iri gukorera mu Bugesera mbere y'uko ikipe yerekeza mu gihugu cya Cape Verde gukina umukino wa gatatu wo mu itsinda F u Rwanda ruherereyemo mu rwego rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika kizabera muri Cameroon umwaka utaha wa 2021.
Mu butumwa bwe, minisitiri Munyangaju yasabye abakinnyi kuzitwara neza bagatahana intsinzi kuko ari cyo Abanyarwanda babitezeho muri uyu mukino: ''Turabizi mwari mumaze igihe mudakina kubera ikibazo cy'icyorezo cyateye kidateguje ariko turabasaba kuzitwara gitore mugatsinda iyi mikino yombi kuko ubwo bushobozi murabufite, Abanyarwanda natwe tubari inyuma kandi turabashyigikiye.''
Muri uru ruzinduko minisitiri wa Siporo yari kumwe na Visi Perezida wa FERWAFA nawe washishikarije abakinnyi b'Ikipe y'Iguhugu kuvana umusaruro mwiza muri Cape Verde: ''Mufite akazi katoroshye, niyo mpamvu dufatanyije na minisiteri ya Siporo twabashakiye indege izabajyana itanyuze ahandi kugirango muzahagere mumeze neza mubashe gutanga umusaruro twese tubitezeho. Muzahatane mukoresheje ubushobozi bwanyu maze tuzatahukane intsinzi.''
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yasuye iyi kipe aherekejwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo bwana Shema Maboko Didier, kimwe na Nyakubahwa Edouard Bamporiki, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'Umuco ndetse na Richard Mutabazi umuyobozi w'Akarere ka Bugesera bose bakiriwe na Visi Perezida wa FERWAFA bwana Habyarimana Marcel.
Nyakubahwa Bamporiki yasabye abakinnyi gutahiriza umugozi umwe kuko icyo bagendereye ari umusaruro rusange: "Turabasaba gukorera hamwe kuko ni umurage wa Kinyarwanda, mwumve ko u Rwanda rubakeneye muri aka kanya murushakire intsinzi nk'uko Cyilima yaraze abanyarwanda kuba abatsinzi. Mujye ku ruhembe mugiye gukotaniraho muharanire kubona amanota atatu natwe abanyarwanda tuzasigara tubasabira.''
Ikipe y'Igihugu 'AMAVUBI' izahaguruka ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa mbere saa moya za mugitondo aho byitezwe ko bazagera i Praia saa cyenda z'igicamunsi.
Umukino uzahuza Amavubi na Cape Verde uteganyijwe kuwa kane tariki 12 Ugushyingo 2020 i Praia Umurwa Mukuru wa Cape Verde.