Menya ingano y'umushahara wa Perezida wa Amerika urimo guhanganisha Trump na Joe Biden #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umuntu uba ukomeye cyane mu ruhando mpuzamahanga, icyubahiro no kuvuga rikijyana, gucungirwa umutekano mu buryo buhambaye n'ibindi bikaba biri mu byemeza ko akomeye ariko urebeye ku mushahara ukaba wasanga atagenerwa amafaranga menshi.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agenerwa umushahara ungana n'amadolari ya Amerika 400.000 ku mwaka akongerwa n'andi madolari 50.000 amufasha muri gahunda z'akazi, muri rusange akaba ahabwa angana n'amafaranga y'u Rwanda asaga 36.000.000 buri kwezi. Gusa uyu mushahara si munini ugereranyije n'imitungo ya Perezida Donald Trump, ni ingano nto y'amafaranga ugereranyije n'ubukire bw'uyu mugabo. By'akarusho we umushahara we guhera muri 2017 kugeza muri 2020, yarawutanze awufashisha ibigo bitandukanye muri Amerika.

Ibi Trump yari yaranabivuze igihe yiyamamazaga mu mwaka wa 2016, imvugo ye ikaba yarabaye ingiro areka gufata uyu mushahara. Trump yari yagize ati : "Ikintu cya mbere nzakora nintorerwa kuba Perezida, sinzigera nemera kwakira umushahara, kuri njye ntacyo umushahara uvuze. Uwo mushahara ntacyo nzaba nywushakaho, nta n'idolari rimwe nzafata, nzareka umushahara wanjye wose nta na macye nzajya mfata rwose."

Donald John Trump wavutse tariki 14 Kamena 1946, asanzwe ari umucuruzi ukomeye muri Amerika, akaba afite amahoteli, amazu y'imyidagaduro n'ibindi bikorwa byinshi by'ubucuruzi. Mu 1971, Se umubyara, Fred Trump, yamweguriye imitungo ye yiganjemo amazu y'imyidagaduro, amahoteli n'ibindi bitandukanye.

Ikindi wamenya ni uko umutungo wa Donald Trump wagabanutse cyane kuva yaba Perezida. Mu mwaka wa 2016, ikinyamakuru Forbes Magazine cyagaragaje ko Donald Trump yari ku mwanya wa 324 ku isi yose mu baherwe bafite agatubutse, akaba uw'156 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo gihe yabarirwaga akayabo k'amadolari ya Amerika agera kuri 3.070.000.000, nyamara kugeza tariki 15 z'ukwezi gushize, umutungo wa Trump wari ugeze ku madolari y'amerika 2.500.000.000.

Donald Trump si we Perezida wa Amerika wa mbere wafashishije abatishoboye umushahara we kuko Herbert Hoover wabaye Perezida w'iki gihugu kuva mu 1929 kugeza mu 1933, kimwe na mugenzi we John F. Kennedy wabaye Perezida kuva mu 1961 kugeza mu 1963 ubwo yicwaga, bombi bafashe umushahara bahabwaga bawukoresha mu bikorwa byo gufasha abatishoboye n'abari mu kaga. George Washington nawe yigeze gutanga amadolari 25,000 ku mushahara we.

Tugarutse kuri Joe Biden, amafaranga afite ni macye cyane ugereranyije n'aya Trump, gusa we muri rusange ayakomora ku mirimo yagiye akora irimo uwo kuba Visi Perezida mu gihe cya Barack Obama ndetse no kuba Umusenateri. Kugeza ubu abarirwa umutungo ungana n'amadolari ya Amerika miliyoni icyenda ($9.000.000).

Gusa byumvikane neza ko umushahara wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wiyongeraho ibindi byose umukuru w'igihugu akenera mu kazi kuko uburyo bw'ingendo mu modoka n'indege by'agahebuzo, aho kuba n'ibitunga umuryango we muri White House n'ibindi byose aba abyishyurirwa na Leta.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Menya-ingano-y-umushahara-wa-Perezida-wa-Amerika-urimo-guhanganisha-Trump-na-Joe-Biden

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)