Mashami Vincent yasezereye abakinnyi 10! Rugwiro na Aimable umwe ashobora gusigara, 23 agomba kwifashisha ku mukino wa Cape Verde #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Mashami Vincent yamaze gutoranya abakinnyi 23 azifashisha ku mukino wa Cape Verde mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2022, abagera ku 10 bamaze gusezererwa.

Biteganyijwe ko Amavubi y'u Rwanda azahaguruka mu Rwanda ku wa Mbere tariki ya 9 yerekeza muri Cape Verde gukina umukino ubanza n'iki gihugu uzaba tariki ya 12 Ugushyingo, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Mu bakinnyi 32 bari mu mwiherero w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda i Nyamata, Mashami Vincent yahisemo gusezerera abakinnyi 10 asigarana 22(hagomba kuzavamo umwe hagati ya Rugwiro na Aimable) bakazahurira na Yannick Mukunzi ndetse na Djihad Bizimana muri Cape Verde.

ISIMBI yamenye ko mu bakinnyi uyu mutoza ari bujyane harimo Jacques Tuyisenge wagize ikibazo cy'imvune ariko ikaba idakanganye, ni mu gihe Michel Rusheshangoga we yasigaye kubera imvune.

Mu bakinnyi yahisemo gusiga harimo Byiringiro Lague, Niyomugabo Claude, Niyonzima Olivier Seif, Rwabugiri Umar, Danny Usengimana ba APR FC, Sibomana Patrick wa Police FC, Nsabimana Eirc Zidane na Michel Rusheshangoga ba AS Kigali, Eric Ngendahimana wa Kiyovu Sports na Twizerimana Onesme wa Musanze FC. Aba bakinnyi bakaba bari buve mu bandi mu gitondo bahite bataha.

Undi mukinnyi ushobora kuvamo ni Rugwiro Herve ufite ikibazo cya Passport ariko yabwiwe ko ejo azayihabwa, mu gihe yaba atayihawe hagenda Nsabimana Aimable n'ubundi wasigaye mu mwiherero, yaboneka Aimable Nsabimana yasigara.

Abandi bakinnyi batazoboneka ni Nirisarike Salomon ukinira Pyunik muri Armenia wanduye COVID-19 ndetse na Kevin Monnet Paquet wa Saint Etienne ikipe ye itigeze isubiza ubutumire bw'Amavubi.

Abakinnyi 24 basigaye mu mibare y'umutoza

Abanyezamu:Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali)

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Mutsinzi Ange(APR FC), Rusheshangoga Michel (AS Kigali), Nsabimana Aimable(Police FC) na Rugwiro Herve (Rayon Sports)

Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, Belgium), Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Sweden), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Muhire Kevin (El Gaish, Egypt), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio(Police FC), Manishimwe Djabel(APR FC) na Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC)

Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali) na Iyabivuze Ose(Police FC)

Seif mu bakinnyi 10 basigaye
Imvune yatumye Michel Rusheshangoga asigara
Lague ni umwe mu bakinnyi bahabwaga amahirwe yo kurira indege
Passport ishobora gutuma Rugwiro asigara



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-vincent-yasezereye-abakinnyi-10-rugwiro-na-aimable-umwe-ashobora-gusigara-23-agomba-kwifashisha-ku-mukino-wa-cape-verde

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)