Kigali : Imodoka y'umuhanzi Dj Zizou yafashwe n'inkongi irakongoka n'abayirimo barakomereka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkongi yabaye mu masaha yegera saa moya z'umugoroba, yabaye nyuma y'uko Dj Zizou yari yagiye gukoresha imodoka ye i Nyamirambo aho bakunda kwita Tarinyota, nyuma we n'abakanishi bazamuka aho bakunda kwita ku Ryanyuma, mu muhanda ugaza i Karama mu murenge wa Kigali. Imodoka irenze kuri Sitade ya Kigali, yaje kubura imbaraga ndetse Dj Zizou avamo hasigaramo abakanishi bahatiriza imodoka ngo izamuke maze igeze haruguru ifatwa n'inkongi irashya irakongoka.

REBA VIDEO HANO UKO IYI MODOKA YAHISE N'UKO BYARI BYIFASHE AHO YAHIRAGA :

Iyi modoka yamaze amasaha agera muri abiri ishya akantu ku kandi kugeza ikongotse burundu. Dj Zizou wahageze imodoka ye irimo gushya akabireba n'amaso ye, yanze kugira icyo adutangariza kuko byagaragaraga ko atarabasha kwiyakira. Imodoka yaje gushya irakongoka burundu kugeza ubwo ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi z'umuriro yahageze bisa n'ibyarangiye.

REBA VIDEO HANO UKO IYI MODOKA YAHISE N'UKO BYARI BYIFASHE AHO YAHIRAGA :



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kigali-Imodoka-y-umuhanzi-Dj-Zizou-yafashwe-n-inkongi-irakongoka-n-abayirimo-barakomereka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)