Kigali : Igicupa cya gaze cyaturikanye umukozi ararusimbuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ababibonye babwiye Kigali Today ko ari umukozi wari uvuye kugura gaz yo guteka (yo mu gicupa gifatanye n'ishyiga), ageze mu rugo aracana atangiye guteka, abona gaz itangiye gucumba umwotsi.

Umuturanyi wabonye ibyo biba yagize ati : "Yacanye bisanzwe agira ngo ateke, ariko abona habanje kuza umwotsi mwinshi, agiye kuzimya gaz biranga, noneho ahamagara umukozi wa REG baturanye amutabaza undi aramubwira ngo ashake igitambaro arambikeho ariko ntibyagira icyo bitanga. Abonye bikomeje gucumba yigira inama yo gusohora igicupa cya gaz akijugunya hanze gihita giturika"

Igicupa cyaturitse gihinduka ubushwange ndetse cyangiza igipangu cy'abaturanyi ku buryo bukomeye ku buryo ubona ko cyari gifite imbaraga (pressure) nyinshi.

Aho cyaturikiye ni mu nzira icamo abantu ariko ku bw'amahirwe nta muntu wari uri muri iyo nzira. Polisi yahise itabara isanga nta bibazo bikabije byabaye, usibye ibikuta by'ibipangu byasenyutse kuko gaz yaturikiye hanze aho umukozi yayijugunye.

Ese niba uteka kuri Gaze ni gute wakomeza kuyitekaho utuje kandi utekanye ?

Igisubizo ni TENTMAKER GAS SOLUTION. Bagufitiye ibikoresho birinda inkongi, impanuka no guturika kwa gaze haba mu rugo cyangwa muri resitora aho waba urekerera hose. Bafite GAS ALARM DETECTOR ituma nta muntu wakwicwa n'impanuka iturutse kuri gaze.

Imikorere ya GAS ALARM DETECTOR irasobanutse kuko ifite ubushobozi bwo kumva ko gaze yatumutse, igabataba imenyekanisha icyo kibazo ikanayifunga ku cupa waba uhari cyangwa udahari. Ubu kandi ntibihenze kuri Leta yabakuriyeho umusoro ngo bagoboke Abanyarwanda barinda ubuzima bwabo n'ibyabo. Abifuza kugura iki gikoresho cyarokora ubuzima bwabo cyangwa n'uwaba ashaka kubirangura akabigurisha abandi bakeneye kwirinda, yahamagara kuri 0788490005.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kigali-Igicupa-cya-gaze-cyaturikanye-umukozi-ararusimbuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)