Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b'u Rwanda, asanga icyitwa 'opozisiyo' ari ubuhungiro bw'abicanyi n'abandi banyabyaha. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b'uRwanda, asanga icyitwa 'opozisiyo' ari ubuhungiro bw'abicanyi n'abandi banyabyaha. Ese Kayumba Rugema yaba yaratangiye kugira imyumvire ikwiye, cyangwa ni ikindi kimenyetso cy'uko muri'opozisiyo' benda kumarana?.
Uyu Kayumba Rugema ni umwe bakunze kwibasira abayobozi b'uRwanda, abita amazina mabi yose, akabinyuza ku mbuga nkoranyambaga n' ibitangazabinyoma by'ibigarasha n'interahamwe. Igitangaza abamaze iminsi bakurikira ibyo ashyira ku mbuga zinyuranye, ni ukuntu yatangiye kwerekana ko abiyita ko batavuga rumwe na Leta y'uRwanda bakina politiki mburamajyo, ya giswa, itagira aho izabageza, ngo kuko abayirimo babaswe n' ubuhemu n'amacakubiri.

Ubu noneho yifatiye ku gahanga abirirwa basebya RPF-Inkotanyi, bayitirira ubwicanyi n'ibindi byaha by'ibipapirano, maze ababwira ko ahubwo ari bo bicanyi . Abinyujije kuri twitter, Kayumba Rugema yagize ati: 'FPR-Inkotanyi n'abafatanyije nayo mu kubohora uRwanda, ni intwari si abicanyi, ahubwo mwe mubeshya ngo muri muri 'opozisiyo', nimwe bicanyi. Abenshi muri mwe mwari abambari ba leta ya Habyarimana n'iy'Abatabazi, mwagize uruhare mu gutsemba Abatutsi'.

Iyi mvugo ya Kayumba Rugema ije nyuma y'andi magambo ashaririye yari aherutse gutangaza ubwo yavugaga ko…' abitwa ko batavuga rumwe n'ubutegetsi bw'uRwanda bakwiye gushyira umupira hasi, kuko amayeri yose yabashiranye, ubu bakaba nta jambo bagifite. Igisigaye ni ukwitabira Inama y'Umushyikirano na 'Rwanda days', kuko arirwo rubuga basigaranye rwo gutanga ibitekerezo[NDLR: Niba babifite]..' Yashoje asaba abashinja RPF ubwicanyi, bahagarika ako gasuzuguro no kuyobya uburari, bakamenya ko kwiyita'opozisiyo' bidasibanganya uruhare rwa benshi muri bo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakurikiranira hafi politiki y'uRwanda rero baribaza niba Kayumba Rugema yaba yarabonye aho ukuri kuri, agatangira kugira imyumvire ikwiye, cyangwa se bikaba gusa ari urwango n'urwikekwe rusanzwe mu biryabarezi byabo ngo ni amashyaka. Kuba byaba ari ukwihimura kubo babana muri ayo manjwe, birashoboka cyane, kuko amakuru ava iyo za Burayi na Amerika, avuga ko abirirwa batuka uRwanda nabo ubwabo benda kumarana, bitewe cyane cyane no kunanirwa kugabana ibisahu n'ibisabano. Urugero rworoshye, uyu Kayumba Rugema yahoze muri wa mutwe w'iterabwoba wa RNC.

Aho ashwaniye na mubyara we Kayumba Nyamwasa bapfuye imisanzu birirwa basaruza mu mpunzi ngo barashaka gufata uRwanda, yavuye muri Uganda ahungira muri Norvège, atinya kwicwa n'abayoboke ba RNC n'inzego z'ubutasi za Uganda zibashyigikiye. Kuva Kayumba Rugema yatangira kuzonga izo nzererezi zigenzi ze , zo ntacyo ziramusubiza, bikaba bishoboka amagambo yashize ivuga koko.

The post Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b'u Rwanda, asanga icyitwa 'opozisiyo' ari ubuhungiro bw'abicanyi n'abandi banyabyaha. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kayumba-rugema-wakunze-kumvikana-atuka-abayobozi-burwanda-asanga-icyitwa-opozisiyo-ari-ubuhungiro-bwabicanyi-nabandi-banyabyaha/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)