Ibanga Nyanza yakoresheje ikava ku mwanya wa 30 ikaba iya 5 mu kwesa imihigo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ntazinda Erasme
Ntazinda Erasme

Uwari Visi Meya w'aka Karere, Solange Umutesi, yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ntihashyirwaho umusimbura.

Abagize Komite nyobozi babiri bari basigaye, bahuje imbaraga n'abagize inama njyanama y'Akarere ndetse n'abafatanyabikorwa mu makomisiyo bakoreramo, maze baziba icyuho uyu muyobozi wahawe izindi nshingano yasize, nk'uko bivugwa na Meya wa Nyanza, Erasme Ntazinda.

Agira ati "Njyanama n'abafatanyabikorwa n'ubundi bakorera mu makomisiyo atatu atatu. Iy'ubukungu, iy'imiyoborere myiza, n'iy'imibereho myiza. Twabasabye ko igihe cyose bateranye biga ku mihigo iri mu nkingi yabo, bakajya aho ishyirirwa mu bikorwa, bakajya inama kandi ku gihe, hayuma abakozi bagomba kubikurikirana izo nama bakazishyira mu bikorwa."

Umuhigo wo kubakira abasemberaga 404 kuri 448 bagombaga kubakira, na wo uri mu yahesheje amanota aka Karere, kandi ubusanzwe wari mu mihigo ya Visi meya ushinzwe imibereho myiza.

Meya Ntazinda avuga ko mu babafashije kuwugeraho harimo n'abagize Umurenge wa 11 wa Nyanza, ni ukuvuga abakomoka muri Nyanza batahatuye.

Ati “Abagize umurenge wa 11 bagize uruhare runini mu kugura amabati kuko batanze miliyoni zisaga umunani, ubwabo bikuye mu mufuka kugira ngo badufashe. Ariko hari n'abandi bafatanyabikorwa bagiye badutera ingabo mu bitugu, baduha amabati n'ibindi bikoresho, n'amafaranga, kugira ngo tuzibe icyuho cy'ingengo y'imari twari dufite mu kubakira abatishoboye.”

Umwanya wa 5 aka Karere kawugezeho kavuye kuwa 30, kandi mbere yaho na bwo Nyanza yari yabaye iya 21. Meya Ntazinda ashimira abafatanyabikorwa bafatanyije ndetse n'abaturage muri rusange, kuko na bo babigizemo uruhare, bakora neza ibyo basabwa.

Kubera ko uturere twasabwe gukomeza kwita cyane ku bibangamiye Imibereho myiza y'abaturage, uyu muyobozi arasaba abo ayobora bose kwimakaza isuku.

Ati "Ndasaba buri wese kutihanganira umwanda. Aho uwubonye usige uzi neza ko uhavuye. Ari uwufite ku mubiri we cyangwa mu rugo cyangwa n'ahandi hose, wihava utabimubwiye kugira ngo yumve ko agomba kwikosora kandi mu gihe cya vuba.”

Icyakora hari abatuye muri aka Karere bavuga ko isuku bayiharanira, ariko ko n'ibyo basabwe bazabishyira mu bikorwa.

Sophie Vuguziga utuye i Gacu mu Murege wa Rwabicuma ati “Mu midugudu yacu dufite club z'isuku n'isukura duhuriramo nk'abagore tukiga iby'isuku byo gufata ingo n'abana neza, gukaraba, gufura, noneho tukanaremerana. Twabanje Twambikane, ubu turi muri Dusasirane. Nitubirangiza tuzafata n'izindi ngamba.”

Kubera ko imibereho myiza idasigana no kuba abaturage bishimye, nyamara muri iki gihe cya Coronavirus inteko z'abaturage zakemurirwagamo ibibazo zitagiterana, Meya Ntazinda anasaba abayobozi b'imidugudu n'ab'utugari kwiha umunsi umwe mu cyumweru wo gukemura ibibazo by'abaturage, ibinaniranye ku rwego rumwe bikoherezwa ku rundi.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibanga-nyanza-yakoresheje-ikava-ku-mwanya-wa-30-ikaba-iya-5-mu-kwesa-imihigo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)