Kamonyi: Gitifu w'Umurenge, DASSO n'Inkeragutabara bari mu maboko ya RIB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIB nta byinshi yatangaje kuri iyi dosiye ariko yavuze ko bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo no kwaka ruswa.

Hari amakuru avuga ko aba bayobozi baba barafatanye abantu amabuye y'agaciro yacukuwe mu buryo butemewe bakabitangira raporo nyamara nyuma ayo mabuye y'agaciro akaza kuburirwa irengero, akaza kugaragara nyuma yarongeye gutwarwa mu rugo rw'umuturage.

Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Kamonyi-Gitifu-w-Umurenge-DASSO-n-Inkeragutabara-bari-mu-maboko-ya-RIB
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)