Abashumba bamwe na bamwe bemeza ko utariye ituro aba ahemukiye uwarituye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari hamaze igihe kinini hagaragara kunengwa kw'abashumba b'amatorero ngo barya amaturo y'abayoboke babo, ndetse benshi mu babinenga bakaba bemeza ko ubwo ari ubujura bukomeye, gusa ku ruhande rw'abashumba b'amatorero nabo bavuga ko uko bifatwa atari ko biri ahubwo bakavuga ko 'utariye ituro aba ahemukiye uwarituye'. Ibyo bikaba byatangajwe na Bishop Gatera.

Uyu Bishop usanzwe akorera umurimo we w'ivugabutumwa mu Murenge wa Kabarondo, Akarere ka Kayonza, avuga ko abaturage bamwe na bamwe babashinja ubujura, ngo ariko we siko abibona kuko amaturo ayariyo yose bemerewe kuyarya. Gatera yagize ati:

'Aho kugira ngo ajye kwikopesha bayatuye, yayarya. Buri bwoko bwose bw'ituro, twemerewe kurirya 100%. Utanaririye, uba uhemukiye uwarituye. Hari ayo turya, hari ayo dukoresha imirimo yo kubaka insengero, hari ayo gufasha.'

Undi mu Pasiteri nawe witwa Niyonzima mu gitekerezo cyunganira icya Gatera.

Yagize ati: 'Gutura ni ngombwa. Ahubwo abantu benshi hari igihe bafata ituro bakaryitiranya. Buri kintu cyose kigira igarama, ntushobora kujya muri coaster y'umuntu, ngo uyigenderemo ubusa. Hari igarama ya essence aba yashyizemo. Nawe ugomba gutanga igarama. […] Umukozi wa leta, agira aho ahemberwa. N'umukozi w'Imana rero agira aho ahemberwa. Imana ntabwo ikoresha abantu badahembwa.' Yifashishije igitabo cya Malaki 3:7.

Si abo gusa kuko na Apôtre Liliane Mukabadege nawe yunga mu ryabo avuga ko abantu babivugaho, bakabikabiriza. yavuze ko hari amaturo agomba gutunga abashumba.Ati:

'Hari ituro ry'abakene, hari ituro ryo kubaka urusengero, hari ituro ry'icya cumi, hari ituro ry'umutima ukunze, ariko hari n'ituro rigenewe kugira ngo umushumba arikoreshe mu bibazo bye.'

Apôtre Mukabadege yongeyeho kandi ko nta kosa riri mu kurya ituro, kuko ngo umushumba ntiyakwirirwa abwiriza ubutumwa, ngo abure amafaranga yo kumufasha mu rugendo , ayo kurihira abana amashuri, ayo kwishyura inzu n'atunga urugo.

Ibi by'uko abashumba baba barya abayoboke amafaranga byatangiye gusakuza cyane muri ibi bihe bya covid 19, aho byavugwaga ko abashumba b'amatorero bari kwaka intama zabo amafaranga y'amaturo, bamwe rero banenze cyane icyo gikorwa bavuga ko ubu ibihe turimo bikomeye, intama atarizo zikwiye gutunga abashumba ahubwo abashumba aribo bakwiye gutunga intama



Source : https://impanuro.rw/2020/11/14/abashumba-bamwe-na-bamwe-bemeza-ko-utariye-ituro-aba-ahemukiye-uwarituye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)