Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba yaba yarabonye uwo bakundana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Sano na Judith ngo urukundo rwabo rwaba rumaze gufata indi ntera
Sano na Judith ngo urukundo rwabo rwaba rumaze gufata indi ntera

Hari amakuru avugwa ko nyuma y'aho uyu mugore atandukaniye na Safi Madiba, yakomeje kugira intimba ku mutima no kwigunga bitewe no kubura uwo bambikanye impeta.

Ubu rero asigaye agendana kenshi ndetse agasura kenshi uyu musore Sano Panda akaba ari musaza w'umuhanzi Alyn Sano, ibintu kandi ngo bikaba bigeze kure mu rukundo rwabo, ndetse mu gihe cya vuba akaba ashobora kuzamwambika impeta y'urukundo rudashira.

Sano Panda ntabwo ahakana cyangwa ngo yemeze aya makuru, gusa avuga ko mu gihe cya vuba abatu bazaba bamenye ukuri ku bibavugwaho.

Sano ni umuproducer uzwi ku izina rya Panda
Sano ni umuproducer uzwi ku izina rya Panda

Yagize ati “Aya makuru ntacyo nayavugaho, gusa Judith ni inshuti yanjye nta kindi natangaza ku birenze ibyo, niba koko dukundana ubwo abantu bazaba babimenya kandi niba atari na byo abantu bazabimenya, ubundi urukundo ni urw'abantu babiri mutegereze muzaba mumenya ukuri”.

Kugeza magingo aya ntabwo twabashije kuvugisha Judith ngo atubwira ibibavugwaho, naramuka agize icyo atubwira tuzakibagezaho.




source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/judith-wahoze-ari-umugore-wa-safi-madiba-yaba-yarabonye-uwo-bakundana
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)