Biravygwa ko umutoza Cassa Mbungo Andre wa Gasogi United bitameze neza hagati ye n'umuyobozi w'iyi kipe, Kakooza Nkuriza Charles 'KNC' ndetse bikavugwa ko baba bamaze gutandukana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo haje inkuru y'uko KNC yaba yamaze kwirukana umutoza Cassa Mbungo gusa impande zombi nta kintu zirabutangazaho.
Imbarutso yo kwirukana uyu mutoza byabaye gutsindwa umukino wo ku wa Gatandatu na Kiyovu Sports 2-1.
Bivugwa ko KNC atishimiye uburyo uyu mutoza yakinishije iyi kipe aho yari yabanje ku ntebe y'abasimbura Iradukunda Jean Bertrand na Muselemu kandi ari abakinnyi bakomeye yaguze bamuhenze.
Ntabwo KNC yabyishimiye ndetse nyuma yo gutsindwa uyu mukino umwuka mubi hagati ye n'umutoza bigera aho amakuru avuga ko impande zombi zahisemo gutandukana.
Andi makuru avuga ko kandi na mbere y'uyu mukino ntabwo KNC na Cassa Mbungo bumvikanaga, aho uyu muyobozi yasaga nushaka kwinjira mu kazi k'umutoza amwereka ibyo agomba gukora Cassa rero na we ntabyemere bigatuma batavuga rumwe.