Inkomoko yo kuba umukinnyi Arsene Nihoreho yaba yarabaye umusirikare wize gutegura ibisasu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi Nihoreho Arsene wa Rayon Sports watijwe muri Bugesera FC, avuga ko atigeze aba umusirikare cyangwa ngo yige ibijyanye no gutegura ibisasu nk'uko byavuzwe, ku giti cye akeka ko byaturutse ku kuba yarakiniye ikipe ya Rukinzo FC y'igipolisi cy'u Burundi.

Uyu mukinnyi yasinyiye Rayon Sports mu mpera za Kamena 2020, uyu rutahizamu watsinze ibitego 17 mu mwaka w'imikino wa 2019/2020 ndetse aba uwa 3 mu batsinze ibitego byinshi i Burundi, ntibyakunze ko akinira Rayon Sports ahubwo imutiza umwaka umwe muri Bugesera FC mu myaka 2 yamuguze.

Nyuma yo gusinyira iyi kipe, uyu rutahizamu byavuzwe ko afite amasomo ya gisirikare ndetse ko yize ibijyanye no gutegura ibisasu.

Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, Nihoreho Arsene yabihakanye avuga ko ari bwo akirangiza ishuri ndetse ko atari kubona umwanya wabyo.

Ati'ni ukubeshya rwose, njyewe ndangije amashuri muri uyu mwaka wa 2019-2020, urumva uwo mwanya ntabwo nigeze nywubona.'

Akomeza avuga ko na we yabyumvise ndetse akaba akeka ko byaturutse ku kuba yarakiniye ikipe y'igipolisi cy'u Burundi ya Rukunzo FC.

Ati'narabyumvise ndetse maze kubyumva inshuro nyinshi gusa ntabwo ari byo. Kubera ko nahoze nkinira ikipe y'igipolisi ya Rukunzo FC nkeka ari ho byaturutse.'

Uyu rutahizamu w'imyaka 20 yakiniye Rukinzo FC imyaka 2, akaba aje gukina mu Rwanda avuye muri Olympic Star.

Nihoreho Arsene ngo ntabwo yigeze aba umusirikare



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inkomoko-yo-kuba-umukinnyi-arsene-nihoreho-yaba-yarabaye-umusirikare-wize-gutegura-ibisasu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)