Indirimbo Bruce Melodie yaririmbyemo icyongereza cyatangaje benshi ikomeje guca agahigo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Indirimbo yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020, ikomeje kwishimirwa ku rwego rudasanzwe cyane ko ari imwe mu ndirimbo z'abanyarwanda zirebwe n'abantu benshi mu gihe gito.

Ku isaha ya saa yine za mu gitondo nibwo iyi ndirimbo yageze kuri YouTube rw'uyu muhanzi ariko kugeza ku isaha ya saa kumi z'umugoroba iyi ndirimbo yari imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 30.

Ni ibintu bidakunze kubaho ari naho Bruce Melodie yahereye avuga ko yashimishijwe n'uburyo abanyarwanda n'abandi bakunzi ba muzika bari hirya no hino ku Isi bayakiriye neza.

Mu kiganiro na UKWEZI yagize ati 'Nagize umunsi muremure uyu munsi ariko nk'abantu bagiye bampamagara bambwiye ko bayishimiye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga abantu bagiye bagaragaza ko bayikunze kandi nanjye byanshimishije.'

Uyu muhanzi yakomeje asaba abanyarwanda kuyumva neza bakumva ubutumwa burimo ari nabwo yashatse gutanga aho kugira ngo bisobanurire ibidahuye.

Ati 'Icya mbere ni uko bamfasha bakayumva neza uko nayiririmbye, atari bya bindi umuntu aririmba ibintu bakumva ibindi. Ikindi bakomeze kunshyigikira kuko ibintu tuba twabikoze twitanze byatuvunye rero bajye nibura batwereka ko badushyigikiye.'

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa buvuga ku mugabo watandukanye n'umugore we witwa Angelina bitewe n'ubukene, ari naho uyu musore aririmbamo imijyi itandukanye irimo Bujumbura, Abu Dhabi n'ahandi avuga ko amenye ko umugore ariho ari yajya kuhamushaka.

Nyuma Bruce Melodie uba wishyize mu cyimbo cy'umugabo w'umukene aza gukira ndetse akaba icyamamare ku buryo ajya kuririmba ahantu wa mugore ahari agahita amukurikira.

Icyongereza uyu muhanzi yaririmbye muri iyi ndirimbo cyatangaje benshi. Ni icyongereza agenda aririmba neza neza kikamera nk'ikinyarwanda.

Gusa abakoresha imbuga nkoranyambaga ntabwo bakiriye kimwe iki cyongereza bamwe bamukwenye abandi baramushimira kuba yaririmbye mu ndirimbo z'amahanga.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Indirimbo-Bruce-Melodie-yaririmbyemo-icyongereza-cyatangaje-benshi-ikomeje-guca-agahigo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)