Perezida Kagame na Gen Ndayishimiye w'u Burundi bahuriye mu nama yibukiwemo Nkurunziza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwa ICGLR [International Conference on the Great Lakes Region], bwatangaje ko iyi nama yateranye hagamijwe gusuzumira hamwe ibibazo bitandukanye byugarije akarere by'umwihariko iby'ubuzima n'umutekano muke ukunze kurangwa muri aka karere.

Ni imana yateranye mu gihe Isi yose muri rusange ndetse n'akarere byugarijwe no guhangana n'icyorezo cya COVID19, gikomeje gutwara ubuzima bw'abaturage ndetse kikaba cyarahungabanyije ubukungu ku buryo bukomeye.

Ni mu gihe kandi muri aka karere hakomeje kuvugwa ibibazo by'intambara z'urudaca ahanini zikururwa n'imitwe yitwaje intwara ikorera mu bihugu bya RDC, Somalia ndetse na Kenya.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Paul Kagame yavuze ko uburyo bwumvikanyweho ari bwo bwiza buzafasha guhangana n'ibibazo by'umutekano n'ubuzima byugarije aka karere.

Umuyobozi Mukuru wa CIRGL akaba na Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso yasabye abayitabiriye bose kubanza kugira umunota wo guceceka bakibuka Perezida Pierre Nkurunziza witabye Imana muri Kamena uyu mwaka.

Nyuma y'uwo munota, Sassou Nguesso yashimiye ibihugu bigize uwo muryango ku mibanire yiza ibiranga.

Ku rukuta rwa Twitter rushyirwaho amakuru ya Perezida w'u Burundi batangaje ko Ndayishimiye yitabiriye iyi nama ndetse n'amafoto yashyizwe kuri uru rubuga agaragaza uyu muyobozi ari kunamira Nkurunziza yasimbuye akitaba Imana hatabayeho ihererekanya bubasha.

Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres na we witabiriye iyo nama nk'umutumirwa, yashimagije uko ibihugu biri muri CIRGL biri guhangana n'icyorezo cya COVID19, abwira abategetsi babyo ko ONU izakomeza gushyigikira zose ziganisha akarere k'ibiyaga binini ku mahoro n'iteremabre rirambye.

Akarere k'Ibiyaga Bigari karimo ibihugu bya Angola,u Burundi,Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Congo Brazaville, Kenya,U Rwanda,Sudan y'Epfo,Tanzania, Zambia, Uganda ndetse na Centre Africa. Iyi nama ya CIRGL yabanjirijwe n'umunota wo kwibuka Perezida Nkurunziza witabye Imana atahererekanyije ububasha na Ndayishimiye wari umaze iminsi atorewe kumusimbura Iyi ni ifoto yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa Perezidansi y'u Burundi, igaragaza ko ubanza ari Perezida Kagame mu gihe ukurikiyeho ari Ndayishimiye w'u Burundi

PHOTOS : "A collaborative and harmonised approach is the best way to deal with the security and public health challenges facing the Great Lakes." 8th ICGLR Summit | President Kagame pic.twitter.com/gGkQEX4MgY

â€" Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) November 20, 2020

#Burundi Depuis Bujumbura, S.E @GeneralNeva prend part au 8ème Sommet ordinaire de la CIRGL. S.E Denis Sassou Nguesso, Président en exercice de la @_icglr, a débuté les activités de ce sommet virtuel par une minute de silence en hommage à feu Président Pierre Nkurunziza. 1/n pic.twitter.com/QkhEhW5CEH

â€" Ntare Rushatsi House (@NtareHouse) November 20, 2020



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-na-Gen-Ndayishimiye-w-u-Burundi-bahuriye-mu-nama-yibukiwemo-Nkurunziza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)