Imfungwa zirenga 170 zimaze kwandura Coronavirus #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyorezo kimaze kugera mu magereza atatu yo mu gihugu, kije mu gihe inzu nyinshi z'imfungwa zirangwamo umubare w'imfungwa usumba kure ubushobozi bwazo.

N'ubwo ubuyobozi bw'aya magereza buvuga ko budafite icyo bwakora ngo bugabanye ubucucike ,buvuga ko bwafashe ingamba zituma ubwinshi bw'abanyururu butaba inzira yo kwanduzanya.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ejo ku wa kane, umukuru w'ikigo gishinzwe imfungwa (RCS) George Rwigamba yavuze ko amagereza atatu y'u Rwanda ari yo amaze kugaragaramo coronavirus.
Ayo ni iya Nsinda mu karere ka Rwamagana, Mageragere mu mujyi wa Kigali ndetse na Muhanga mu majyepfo,

Mu buryo bw'imibare, Bwana Rwigamba yagize ati : "Abamaze kugaragara ... bose hamwe ni abantu bagera ku 178. Abo tumaze gutakaza ni 11".

Ubwo iyi virusi yatangiraga kuvugwa mu magereza mu minsi 10 ishize, hari abagize impungenge ko ishobora guhitana abantu benshi, dore ko aya magereza asanzwe arangwamo ubucucike.

Bwana Rwigamba yemeye ko ikibazo cy'ubucuvcike muri mu magereza kiriho koko, nko mu ya Nsinda yavuze ko icumbikiye imfungwa zigera 14,000 mu gihe yari yubakiwe kwakira abantu 9,000.

Ni iki se bateganya gukora ngo bahangane na coronavirus kandi aho bafungirwa hari abantu benshi ?

Yagize ati : "Nta kindi twakora ngo tugabanye ubucucike kubera yuko tudashobora guhagarika ubutabera. Ibihano bitangwa n'ubucamanza, ikiba gisigaye iyo hatanzwe igihano cyo kujya gufungwa, icyo twe RCS dukora ni ukwakira gusa".

"Ntabwo rero 'control' [guhagarika] y'ubucucike dushobora kugira icyo tuyivugaho, ariko buragaragara".

"Wenda inkiko zakigirira igisubizo zigabanya umubare w'abantu baza, gusa nakubwira yuko muri minisiteri y'ubutabera hari gahunda zirimo ziteganywa zo guha abantu igihano gisimbura igifungo hanze ya gereza aho kugira ngo umuntu ajye muri gereza". Abagera ku 170 bamaze kwandura Coronavirus muri za gereza zo mu Rwanda

Nka bumwe mu buryo bwo kugerageza gukumira iyi ndwara, ngo hamaze gufatwa icyemezo cyo kutongera kwakira imfungwa mu gihe zidapimwe kandi ngo zigaragaze ko zidafite ubwandu.

Abashya binjijwe muri gereza na bo ngo bazajya babanza gushyirwa ukwabo mu gihe cy'iminsi 14 y'akato, mbere yuko bemererwa kuba bahura n'izindi mfungwa.

Ikibazo cy'imfungwa zamaze kwandura cyamaze gushyirwa mu maboko ya ministeri y'ubuzima kuburyo ari yo ibitaho ibavura.

Gereza ya Rwamagana yabaye iya mbere yagaragayemo abarwayi, yo yamaze gushyirwamo ibitaro bifite ubushobozi bwo kwita ku ndembe zirimo n'izaba zikeneye bya byuma bizifasha guhumeka.

Kugeza ku munsi w'ejo ku wa kane, mu Rwanda abantu banduye coronavirus ni 5,543, barimo 29 bashya babonetse kuri uwo munsi, nkuko minisiteri y'ubuzima ibivuga. Muri bo yishemo 46, naho 5,137 barakize.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Imfungwa-zirenga-170-zimaze-kwandura-Coronavirus

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)