Igishushanyo mbonera cyo ku rwego rw'igihugu cyagaragaje uko ubuhinzi buzaba buhagaze muri 2050 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urebye ku bijyanye n'ubwiyongere bw'abaturage, amakuru ari muri icyo gishushanyo agaragaza ko ukurikije ubwitabire bwo kuboneza urubyaro, ubona ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba ari miliyoni 22 mu gihe mu ibarura rusange ryo mu 2012, bari miliyoni 12. Kugira ngo izo miliyoni 22 z'Abanyarwanda bazaba batuye u Rwanda muri 2050, bazabeho neza, bisaba gutegurwa kare.

Ku bijyanye n'ubutaka, amakuru ari muri icyo gishushanyo mbonera agaragaza ko ubuso bw'u Rwanda bwakenera kuba bwakwikuba inshuro enye, kugira ngo rushobore kubona ibiribwa byazaba bihagije abaturage barwo muri 2050, mu gihe haba hakomeje gukorwa ubuhinzi bwa gakondo nk'ubukorwa ubu.

Mu cyerekezo 2050, ubuhinzi bwahariwe 47,2% by'ubutaka bw'igihugu bwose, bukaba bugomba kujya butanga umusaruro ukubye inshuro 15 z'umusarur uboneka muri iki gihe, kugira ngo ushobore guhaza Abanyarwanda bose.

Dufashe urugero rw'ibyavuye mu bushakashatsi buheruka ku bijyanye n'igihembwe cy'ihinga B, umusaruro w'ibigori bizasaba ko wiyongera ukagera kuri toni miliyoni imwe n'ibihumbi magana ane (1.4 million metric tons), mu gihe ubu umusaruro w'ibigori ari toni 94,634. Umusaruro w'ibitoki uziyongera ugere kuri toni miliyoni cumi n'enye (14 million metric tons), mu gihe muri iki gihe ari toni 931,991.

Kugira ngo ibyo bigerweho, hakenewe ubuhinzi bukorwa mu buryo bwa kinyamwuga, gukoresha imbuto z'indobanure, inyongeramusaruro n'imiti yica udusimba twangiza imyaka. Hari kandi guhinga hafashishijwe uburyo bwo kuhira imyaka, guhinga mu bishanga bitunganyije no guhinga mu bice by'imijyi.

Kubera ko muri 2050 abatuye mu mujyi bazaba ari 70% by'abaturage b'u Rwanda, ni ukuvuga miliyoni cumi n'eshanu n'ibice bine (15.4million), ubwo ubuhinzi buzaba bukorwa na 30% by'abaturage batuye mu bice by'icyaro.

Abo 30% bazaba bahinga, bazaba basaba gutanga umusaruro mwinshi kurusha utangwa n'abakora imirimo ijyanye n'ubuhinzi muri iki gihe babarirwa muri 76%.

Ayo makuru n'andi menshi, yose akubiye mu gishushanyo mbonera cyo ku rwego rw'igihugu cyemejewe n'inama y'Abaminisitiri muri Nyakanga uyu mwaka wa 2020. Icyo gishushanyo kikaba kigaragaza uko u Rwanda ruzaba ruhagaze mu 2050, kigaragaza uko buri Munyarwanda muri buri gice cy'ubuzima aharereyemo yagombye kwitwara, kugira ngo, umutungo w'ubutaka ukoreshwe neza, ku bantu bariho ubu, n'abazabaho mu gihe kizaza.

Rutagengwa Alexis, Umuyobozi ushinzwe ishami ry'imikoreshereze y'ubutaka, mu kigo cy'ubutaka, avuga ko igishushanyo mbonera gifite izindi ngingo nyinshi zisubiza ibibazo by'ingenzi bijyanye n'ubuhinzi, harimo gushaka uburyo bwo kongera umusaruro w'ubuhinzi no gukemura ikibazo kijyanye n'imikoreshereze y'ubutaka.

Hari kandi no gutangira kuva ku buhinzi busanzwe, hagakorwa ubuhinzi bugamije ubucuruzi (commercial agriculture), ibyo bikazageza igihugu ku kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku nganda.

Igishushanyo mbonera kandi cyize uko ubutaka bugenewe ubuhinzi bwabungabungwa, ntihagire ibindi bukoreshwa, ahubwo hakigwa ukuntu abahinzi nka 50 bahuza ubutaka bwabo buto buto, bwashyirwa hamwe bukaguka bakaba babuhingaho igihingwa kimwe, kugira ngo kibone isoko ryiza ndetse n'izindi serivisi za ngombwa.

Rutagengwa avuga ko kugira ngo umusaruro w'ubuhinzi wiyongere, gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe ari rwo rufunguzo.

Mu Rwanda, kugira ngo umusaruro w'ubuhinzi wiyongere, bizasaba ko umubare w'abahinzi ugabanuka, hagasigara abashobora guhinga ku buryo bwagutse gusa. Ibyo bizashoboka ari uko gahunda yo guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi ikomeje gutera imbere.

Rutagengwa agira ati “Hari uburyo bwiza twabonye mu bihugu byateye imbere byo hirya no hino ku isi. Gusa twasanze kugira ngo ubuhinzi bw'umwuga bushoboke, buri muhinzi akwiye kuba afite nibura ubutaka bungana na hegitari imwe n'igice”

Ubuhinzi bugana hejuru cyangwa bugerekeranye (Vertical farming) bukorerwa no mu mujyi

Ubuhinzi bumeze butyo ntibuzakorerwa mu bice by'icyaro gusa, n'abatuye mu mijyi babukora cyane cyane ko budakenera ubutaka bunini, rimwe na rimwe ntibunakenera gukorerwa hasi ku butaka.

Ubundi hari Abanyakigali basanzwe bahinga imbuto n'imboga mu busitani bwabo, ariko igishushanyo mbonera cyo ku rwego rw'igihugu cyaberetse n'ahandi hashobora guhingwa ibindi biribwa, kugira ngo bifashe igihugu kuzashobora kwihaza mu biribwa mu myaka 30 iri imbere.

Hifashishijwe iryo koranabuhanga ry'ubuhinzi bugana hejuru, abatuye mu mujyi bashobora gukoresha ibisenge by'inzu n'ahandi nko mu bikoresho bya palasitike nk'indobo, amacupa n'ibindi bagahinga imyaka kandi ikera.

Rutagengwa atanga urugero rw'ubutaka butajya bubyazwa umusaruro kandi abantu bo mu mijyi batajya batekerezaho.

Yagize ati, “Muzarebe buriya butaka baharura mu gihe basiza ibibanza bajya kubaka inzu muri Kigali no mu yindi mijyi. Abubaka amazu, bafata ubutaka bwiza bunarumbuka, bakajya kubumena mu mihanda y'ibitaka. Igishushanyo mbonera gishya cyereka abantu ko ubwo butaka bajugunya ari bwo burumbuka ndetse ko bwagombye gukoreshwa muri ubwo buhinzi bugana hejuru (vertical farming)”.




source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/igishushanyo-mbonera-cyo-ku-rwego-rw-igihugu-cyagaragaje-uko-ubuhinzi-buzaba-buhagaze-muri-2050
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)