Miss Jolly Mutesi yatangaje ko atishimiye amagambo y'umunyamakuru Karegeya Omar Jean Baptiste wanenze inkunga aherutse guha Miss Nishimwe Naomie, yayinyujije mu kugura ibitabo 100 by'igitabo cye 'More Than a Crown' cyamuritswe vuba.
Mu magambo Karegeya yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko atumva impamvu Miss Jolly yahitamo gufasha Miss Naomie, avuga ko yize kandi afite ababyeyi bombi, by'umwihariko se ufite ipeti rya Jenerali. Yagize ati inkunga nk'iyo yari ikwiye kugenerwa abana bava mu miryango itishoboye, by'umwihariko abari barataye ishuri, anibaza umubare w'abana amafaranga angana na miliyoni 8Frw yashoboraga gusubiza ku ishuri.
Nyuma yo kubona ubwo butumwa, Miss Jolly Mutesi yahise asubiza adaciye ku ruhande, agaragaza ko atemeranya n'ubusesenguzi bwa Karegeya. Yavuze ko ibitabo yaguze bitari ibyifuzo byo kugaragaza izina rye, ahubwo bigenewe gufasha mu bukangurambaga bwo guteza imbere uburezi, aho bizahabwa abanyeshuri batandukanye badafite ubushobozi.
Yagize ati: 'Reba ukuntu yivovota avuga ubusa. Ubu busesenguzi ni bwoko ki? Ibi bitabo bigenewe gukoreshwa mu gufasha abanyeshuri badafite ubushobozi. Ikindi, nakoresheje amafaranga yanjye uko mbyumva, si ngombwa ko twese tubyumvikanaho.'
Miss Jolly yasabye abantu kureka gukabya mu guca imanza ku byemezo by'abandi, by'umwihariko iyo bifitanye isano no gutanga inkunga, ashimangira ko buri wese afite uburenganzira bwo gukoresha umutungo we mu buryo abona bukwiye.


