Ibintu 10 ukwiriye kwigira kuri Dawidi (Indangagaciro za Dawidi) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amateka y'umwami Dawidi ni maremare ntitwayarondora, icyakora turagaruka ku byari bimugize uko yari yubatse imbere muri we mu mwuka, mu bugingo no mu mubiri. Ikibazo abantu benshi bagira ni uburyo bubatse imbere muri bo, ikizaguhesha kugera kure hashoboka ni uburyo wubatse. Ukwiye kureba uko amarangamutima yawe ameze, uko ukoresha amahitamo yawe, niba ubwenge bwawe bumurikiwe n'Umwuka Wera.

Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, andyamisha mu cyanya cy'ubwatsi bubisi Anjyana iruhande rw'amazi adasuma. Asubiza intege mu bugingo bwanjye, anyobora inzira yo gukiranuka ku bw'izina rye. Naho nanyura mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu, sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, inshyimbo yawe n'inkoni yawe ni byo bimpumuriza.

Untunganiriza ameza mu maso y'abanzi banjye, unsīze amavuta mu mutwe, igikombe cyanjye kirasesekara. Ni ukuri kugirirwa neza n'imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, nanjye nzaba mu nzu y'Uwiteka iteka ryose. Zaburi 23 (Zaburi ya Dawidi).

Mu kiganiro 'ubutumwa bukiza' kinyura kuri Agakiza Tv, Pasiteri Desire Habyarimana yigishije ku ndangagaciro z'Umwami Dawidi, agaragaza ibintu 10 dukwiye kumwigiraho muri uru rugendo rugana mu i Juru.

Incamake y'amateka ya Dawidi

Yavukiye i Betelehemu, yari umwana wa nyuma mu bahungu umunani ba Yesayi, icyakora ntiyagize umugisha wo gukundwa na se cyangwa nyina. Nta we uzi icyatumye adakundwa n'ababyeyi be ariko hari ibimenyetso bibigaragaza, nko mu gihe Samweli yoherezwaga n'Uwiteka gutoranya umwami kwa Yesayi, yamumurikiye abahungu be yirengagiza Dawidi nyamara Imana yahamije ko ariwe wari ukenewe, aza gutoranywa.

Ikindi twamenya kuri Dawidi ni uko yabayeho ari umwungeri w'intama ariko adafite ikerekezo cy'ubuzima. Hari igihe umuntu abaho nta Bije(budget) , nta konti, nta sitoke( stock), nta myambaro yo guhinduranya, nta na kimwe afite ari ugutungwa na Manu ya buri munsi atazi ikizakurikiraho ejo. Ubwo buzima bubaho, Dawidi nawe yabubayemo.

Ibintu 10 ukwiriye kwigira kuri Dawidi

Dawidi yari umukiranutsi

Kimwe mu bintu bigora abantu benshi ni ugukiranuka, rimwe na rimwe umuntu agakiranirwa aho abantu batareba akagira ngo ntacyo bitwaye. Nyamara ariko ingeso umuntu yanze guhindukaho siwe wenyine zizagira ingaruka. Ahubwo bizakora no ku bana bawe, ku mugore wawe, ku mugabo wawe, ku wo muvukana no muri sosiyete muri rusange.

Dawidi ubwo yabaga aragiye intama nyinshi hakaza intare n'idubu, yemerega kwiyahura mu menyo yazo kugira ngo arengere intama. Yari azi ngo 'intama naragijwe na data azizi umubare kandi ibi bibazo by'intare n'iduhu ndimo ntabizi, azazimbaza zose'.

Ibyo nawe waragijwe n'Imana byose izabikubaza: uko wakoresheje imbaraga z'ubusore, uko wakoresheje umutungo yaguhaye, icyubahiro ufite uko ugikoresha, n'ibindi. Ibyo waragijwe byose ukwiye kubyitwaramo neza ukaba umukiranutsi n'aho abantu batareba.

Dawidi yari yarasobanukiwe imbabazi z'Imana

Mu ishyamba ubwo yabaga aragiye intama, akoresheje inanga ye y'imirya icumi yajyaga aririmbira Imana akavuga ngo ' ndagushimiye kuko uri mwiza, imbabazi zawe zihoraho iteka ryose.

Tugomba kwibuka ko tubeshejweho n'imbabazi, dukwiye kwemera imbabazi z'Imana. Ubundi imbabazi nizo Yesu, yatugiriye imbabazi turi babi, tutari beza atwakira uko turi. Dukwiye kwiga kubabarira abandi no kubakira mu mitima yacu. Uko yakubabariye utari mwiza ukwiye kubiha agaciro nawe ukababarira abandi.

Dawidi yari yarasobanukiwe ko ibyiringiro bye byose ari ku Mana

Bibiliya ivuga ko ' hahirwa umuntu wiringira Uwiteka akamubera ibyiringiro. Uwo azahwana n'igiti cyatewe hafi y'imigezi y'amazi'.

Hari abantu bafashe ibyiringiro byabo babishyira ahandi hatari ku Mana. Kuko avuka mu muryango w'abakomeye, cyangwa aziranye n'abo akabiringira kuruta uko yakwiringira Imana. Abandi biringiye icyubahiro bafite, abandi biringiye amafaranga bafite , abandi biringiye ubwenge bize mu ishuri.

Ibyo byose ni byiza pe!, ariko si ibyo kwiringira. Ukwiye kwiringira Imana gusa. Dawidi we yari azi gufata ibiringiro bye byose akabishyira mu Mana. Yaravuze ngo' mba narihebye iyo ntiringira ko nzabona kugira neza kw'Imana mu isi y'abazima'.

Dawidi yari umuntu wemeye gutozwa

Mutekereze ko ku myaka 16 Dawidi yabashaga kwica intare, yari yaremeye gutozwa. Hari ubwo Imana idufata ikadushyira ahantu hameze nko mu ntare no mu madubu, mu bigeragezo bikomeye rimwe na rimwe tukinubira aho tunyura nyamara Imana yo iba izi icyo izabikoresha.

Ibigereagezo unyuramo niba atari igihano (ingaruka z'imiterere yawe), niba atari ibishuko biva kuri Satani akaba ari Imana yemeye ko ugeragezwa nawe ukwiye kubyemera.

Tugomba kwemera ko iyi nzira turimo ivuna : kwikorera umusaraba, kwihanganira ibigeragezo, kubabarira utagusabye imbabazi biravuna. Ariko nyuma yo kwemera uko gutozwa uzavamo umuntu ukomeye mu bwami bw'Imana.

Dawidi yari umuhanga mu kuragira( mu kwita ku ntama)

Imana yamutangiye ubuhamya ko ari umuhanga mu kuragira. Imana yamukuye inyuma y'intama imujyana kuragira abantu kuko yari umwizerwa mu kuragira intama.

Buri kimwe cyose dukora ukwiye kureba uti ' ese ndi mu mpano yanjye?'. Hari igihe umuntu abwira Imana ngo 'Mana unzamure mu ntera', ariko se ahubwo aho uri wahokoze iki?.

Niba utari umwizerwa ku kazi ukorera abandi, utekereza ko Imana azakwizera ngo ufungure akawe?, niba utari umwizerwa ku dufaranga duke uhembwa byibuze ngo ubashe kudukoreramo Imana, utekereza ko Imana yaguha aruta ayo?, inayaguhaye irabizi ko watakaza ubugingo bwawe.

Dawidi yari yarubatse indangagaciro ze neza

Ku myaka ye 16 Dawidi ubutwari bwe bwari ntagereranywa biciye mu ndangagaciro ze nkuko bamuvuze mu gitabo cya Samweli aho hagira hati 'Umuhungu umwe aramusubiza ati 'Nabonye umuhungu wa Yesayi w'i Betelehemu. Ni umucuranzi w'umuhanga, ni umugabo w'imbaraga n'intwari kandi ni umurwanyi, aritonda mu byo avuga, ni umuntu w'igikundiro kandi Uwiteka ari kumwe na we.' 1Samweli 16:18.

Abakozi b'Imana bakora neza ariko nta ndangagaciro bafite: Kuzura Umwuka wera nta ndangagaciro ufite nicyo kibishye kuruta ibindi bintu byose. Kuba uhanura ukigisha neza, ugakora ibitangaza ariko udafite indangagaciro, nta burere ntacyo bimaze.

Dawidi yari umuramyi

Yabagaho ubuzima buramya atitaye ku ntambara yahoragamo: yari umunyamubabaro, yahigwaga na Sawuli amara imyaka icumi mu buvumo. Zaburi nyinshi yazanditse ari mu buvumo.

Intambara, amakuba n'ibigeragezo unyuramo ntibikwiye kukubuza kuramya Imana.

Dawidi yari azi gukorera Imana ibintu bimuvuye ku mutima

Imana yigeze guhana Abisiraheli bitewe nuko Dawidi yari yakoze icyaha, Dawidi ahura na malayika warimo kwica abantu ku mbuga ya Orunani, amusaba igitambo cyo gutambira Uwiteka ngo arebe ko mugiga yava mu bantu.

Orunani amubwira ko ibitambo abimuhera ubuntu, Dawidi ati' ntabwo natambira Uwiteka ikintu kidafite agaciro, ikintu kitampenze'. Dawidi yari azi gukorera Imana ibintu bimuvuye ku mutima.

Bibiliya iragusaba gukunda mugenzi wawe nkuko wikunda. Byibuze ufate umuntu umwe umukorere ikintu kikuvuye ku mutima. Ikitanyegenyeje umutima wawe n'uw'Imana ntkiwunyegenyeza,

Ikintu utanze ntacyo kigutwaye no mu bwami bw'Imana ntacyo kivuze, ariko icyo utanze cyabanje kunyegenyeza umutima wawe wabitekerejeho, Imana nijya kukwitura nayo umutima wayo uzanyeganyega. Izagukorera ikingana n'uko nawe wabikoze bikuvuye ku mutima.

Dawidi yari umutoza w'abandi

Mwibuke ko yatoje abantu 400 bamusanze mu buvumo bwa Adulamu, ngo bari : Imfubyi, abahigwa , abinuba, abafte intimba ku mutima n'abanyamadeni. Abo bose rero nibo bavuyemo ingabo zikomeye za Isiraheli, aho umunyembaraga yicishaga icumu rimwe abantu 1000.

Ese impano ufite, ubwenge ufite, ibyo ukora ni nde uzabisigarana?, ni uwuhe murage uzasigira abazagukomokaho ?.

Dawidi yatanze umurage mwiza

Yabwiye Salomo umuhungu we ati' Salomo mwana wanjye, ujye umenya Imana ya so iyo yakoreye abe ariyo na we uzakorera. Ese witeguye gusigira umurage mwiza abazagukomokaho, abagukikije, abo mwabanye?, icyo uzabaraga se uragifite?.

Reba inyigisho yose: Ibintu 10 ukwiriye kwigira kuri Dawidi (Indangagaciro za Dawidi)

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ibintu-10-ukwiriye-kwigira-kuri-Dawidi-Indangagaciro-za-Dawidi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)