Perezida Museveni ni we ugiye kunga Ethiopia na Tigray biri mu ntambara ikomeje guhitana abantu benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ni we Mukuru w'Igihugu ugiye guhuza leta ya Ethiopia n'intara ya Tigray byatangiye intambara yeruye bitewe n'ubwumvikane buke bushingiye kuri politiki.

Umutwe wegamiye ku ishyaka rya Tigray People's Liberation Front (TPLF) ushaka ko agace ka Tigray kiyomora kuri Ethiopia kakigenga, akaba ari nayo ntandaro y'uyu mwuka mubi wateje umutekano muke, bikagira ingaruka mu karere kose.

Amakuru aturuka ku muntu wizewe wavuganye na Chimp Reports, avuga ko intumwa ziturutse za Leta ya Ethiopia n'iza Tigray zigera muri Uganda kuri uyu wa 15 Ugushyingo, zigatangira ibiganiro.

Uyu utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati: 'Intumwa zihariye ziri mu nzira ziza muri Uganda.'

Ubusanzwe leta ya Ethiopia n'abarwanyi ba TPLF bari bamaze igihe kirekire batumvikana, gusa byazambye cyane ubwo aba barwanyi bagabaga igitero ku birindiro by'ingabo z'igihugu tariki ya 4 Ugushyingo.

Minisitiri w'Intebe, Abiy Ahmed yahise ategeka ingabo z'igihugu kwihorera, TPLF nayo isaba abarwanyi n'abaturage b'ako gace kwambarira urugamba, ikaba ari yo ntambara ikomeje kugeza ubu.

Perezida Museveni ni umwe mu babana neza na leta ya Ethiopia ndetse na TPLF, bityo ibi bikaba byamufasha kunga izi mpande zombi bigashoboka.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/15/perezida-museveni-ni-we-ugiye-kunga-ethiopia-na-tigray-biri-mu-ntambara-ikomeje-guhitana-abantu-benshi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)