Ibigo bisuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga byatashywe mu Ntara bizoroshya serivisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Minisitiri Busingye yafunguye ku mugaragaro ikigo gisuzuma ubuziranenge bw
Minisitiri Busingye yafunguye ku mugaragaro ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga i Huye

Buri kigo gifite aho gusuzumira habiri hafite ubushobozi bwo kwakira imodoka 200 ku munsi, kandi ngo guhera kuri uyu wa 20 Ugushyingo, abifuza serivise yo gusuzumisha ibinyabiziga byabo bashobora gutangira kugana ibyo bigo.

Mu muhango wo gufungura ikigo cy'i Huye, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi, yavuze ko icyo kigo ari igisubizo ku kibazo abanyehuye bafite ibinyabiziga bari baragaragarije Perezida w'u Rwanda.

Yagize ati "Ku itariki ya 25 Gashyantare 2019, abaturage bagaragarije Perezida wa Repubulika ikibazo cyo kujya muri ‘controle technique' i Kigali, none uyu munsi birakemutse. Iki gikorwa kirasanga ibindi bikorwa remezo byo kuzamura Huye nk'umujyi wa kabiri kuri Kigali."

Umuyobozi wa Polisi mu Rwanda, IGP Dan Munyuza, yasabye Abanyehuye kuzaba aba mbere mu kwifashisha iki kigo, agira ati "Byaba bibabaje habonetse ibinyabiziga bitasuzumishijwe i Huye kandi baregerejwe serivise."

Naho Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye, wari waje gufungura iki kigo, yavuze ko gusuzumisha ibinyabiziga biteganywa n'itegeko, bityo abantu bose bakaba bagomba kubyitabira.

Polisi y'u Rwanda yujuje ibindi bigo bibiri byo gusuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga, kimwe i Musanze, ikindi i Rwamagana.

Byose hamwe byatwaye miliyari eshatu z'amafaranga y'u Rwanda, ariko icy'i Huye cyonyine cyatwaye miliyari 1,5.

Mu gihe ibi bigo uko ari bitatu buri kimwe gishobora gusuzuma imodoka 200 ku munsi. Icya Kigali bije kunganira cyo, gishobora gusuzuma imodoka 500 ku munsi.

Iyi mashini isuzuma niba imodoka isohora umwuka wangiza ikirere
Iyi mashini isuzuma niba imodoka isohora umwuka wangiza ikirere



source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Ibigo-bisuzuma-ubuziranenge-bw-ibinyabiziga-byatashywe-mu-Ntara-bizoroshya-serivisi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)