Ese kuba umukristo ukuze bisobanuye iki? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nkiri umwana muto, navugaga nk'umwana muto, ngatekereza nk'umwana muto, nkibwira nk'umwana muto. Ariko maze gukura mva mu by'ubwana (1Abakorinto 13:11).

Nkiri muto, nakundaga imitsima (gâteaux) cyane ku buryo ntashoboraga kumva impamvu mama yampatiraga kumira cyangwa kurya imboga, amafi, cyangwa ibindi bintu bitaryoshye cyane kuruta iyo mitsima cyangwa ibindi biryohera. Nahise rero ndahira ntashidikanya ko mugihe nzaba umubyeyi (mama) nzashyiraho gahunda y'imirire ariko nkibanda ku tuntu turyohera cyane. Ni byo koko, uyu munsi ndamwenyura iyo nibutse iyo mitekerereze yanjye. Maze gukura, nasobanukiwe byihuse ko hakenewe indyo itandukanye kandi yuzuye kuko ari ingenzi ku buzima bwiza.

Mu buryo nk'ubwo, mu bigendanye n'umwuka, twahamagariwe gukura, kwiga no kuba ibiremwa bikuze. Mubyukuri, Bibiliya iduhamagarira kumera nk'abana bato badafite ubugome, buzuye kwizera Imana, nta gusubiza ibitekerezo inyuma cyangwa impungenge, twera, twicisha bugufi, kugira ngo twakire ubwami bw'Imana. Nubwo bimeze bityo ariko, mu bijyanye n'urubanza, ubumenyi, gutekereza no gusobanukirwa, twahamagariwe kuba abantu bakuze kandi bashoboye. (1 Abakorinto 14.20).

Duhora duhangayikishijwe no kubona umwana udatera imbere ku mubiri, mu bwenge, cyangwa mu marangamutima. None se kuki twabona ko ari ibisanzwe gukomeza gutekereza, kuvuga nk'abana ntitwibaze kuri uko kugwingira ? Luka 2.52 Hatwigisha hati "Yesu akomeza kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n'Imana n'abantu.

Twahamagariwe gukura, kwiga no kuba ibiremwa bikuze

Ese kuba mukuru mu buryo bw'umwuka bisobanuye iki? Dore ibipimo wagenderaho

Muhe ibyiza Imana, muyigire iya mbere

Mwere imbuto z'umwuka:urukundo, amahoro, umunezero, kwihangana, ineza, ubudahemuka, ubugwaneza no kwirinda.

Kwitoza kubabarira buri munsi

Mushyire gushaka kw'Imana hejuru y'ukwanyu

Mubambe kamere z'umubiri no kwifuza kwawo maze mwemerere Umwuka abayobore.

Murebe bagenzi banyu nk'ababaruta

Mukunde kandi mufashe abantu

Muhindure abantu abigishwa ba Kristo

Ntimwemerere ibyiyumviro byanyu kubayobora, ahubwo mwizere ijambo ry'Imana n'amasezerano yayo.

Ba umuhungu cyangwa umukobwa uzi neza umwanya we muri Kristo

 Injira mu munezero wo kwizera kandi ntiwirwanirire.

Umwana ufite ubuzima bwiza kandi witaweho neza n'ababyeyi be azakura neza. Nta kintu kidashoboka cyangwa kigoye niba wifuza gukora ubushake bw'Imana, kwita ku gusenga, kugaburirwa Ijambo ry'Imana, kwinjira mu itorero ryaho. ADN y'Imana iri muri wowe!

Isengesho ry'uyu munsi

Nyagasani, ndakura kuko wampumekeye ubuzima kandi wampaye ibikenewe byose kugira ngo mbe umugore cyangwa umugabo ushoboye. Reka gukura kwanjye kugaragare. Amen!

Source: www.topchretien.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ese-kuba-umukristo-ukuze-bisobanuye-iki.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)