Haje ikarita igendanwa izafasha Leta kumenya abo mwahuye bose, bizakumira Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Karanvir Singh uyobora KOMMLABS, yasobanuye ibijyanye n
Karanvir Singh uyobora KOMMLABS, yasobanuye ibijyanye n'ikarita izatuma hamenyekana abantu bose bahuye n'umurwayi wa Covid-19

Ni ikarita yitwa KOMMTRACE buri muntu agomba kwitwaza, kugira ngo mu bo bigeze kwegerana niba harimo umurwayi wa Covid-19 wagaragaye, ya karita ye nikozwa kuri mudasobwa izahite igaragaza andi makarita y'abantu bose bahuye n'uwo murwayi.

Hazakurikiraho igikorwa cyo kubahamagara bose, kubapima, kubashyira mu kato no kuvura abanduye kugira ngo badakomeza kwanduza abandi.

Umuyobozi(CEO) wa KOMMLABS, Karanvir Singh usanzwe afite irindi koranabuhanga ryitwa Yego Moto, avuga ko KOMMTRACE izatangira gukoreshwa mu Rwanda guhera mu kwezi gutaha k'Ukuboza.

Nta wundi muntu utari urwego rwa Leta rubifitiye ububasha uzashobora kumenya nyiri ikarita ya KOMMTRACE, cyane ko itagaragaza umwirondoro wa nyirayo muri mudasobwa cyangwa telefone y'umuntu ubonetse wese.

Karanvir yagize ati "Ntituzashyira hanze ubuzima bwite bw'abantu, ntaho iyo karita ikoresha WiFi, cyangwa SIM Card ya telefone cyangwa internet cyangwa GPS, icyakora dukoresha bluetooth ariko ntabwo wamenya ngo nyirayo ni nde (ni anonymous)".

KOMMTRACE ni ikarita idasharijwa ku muriro w'amashanyarazi, buri muntu azayigendana mu gihe cy'imyaka itatu itarangirika na hamwe, ikaba igurwa amadolari ya Amerika 12 ( ni amafaranga y'u Rwanda hafi ibihumbi 12).

Karanvir yakomeje avuga ko mu rwego rwo gufasha Leta kwirinda igihombo cy'amafaranga agendera mu gupima abantu Covid-19 itazi uwahuye n'abarwayi, buri muntu azasabwa kugenda yitwaje KOMMTRACE nk'uko bose basigaye bambara udupfukamunwa.

Karanvir wa KOMMLABS na Lacina wa Smart Africa
Karanvir wa KOMMLABS na Lacina wa Smart Africa

Karanvir avuga ko mu kwezi gutaha k'Ukuboza 2020 bazaba bazanye amakarita ya KOMMTRACE angana n'ibihumbi bitandatu yo gutangiza umushinga, ariko ko bafite ubushobozi bwo gukora izihagije Abanyarwanda bose kuri ubu bakabakaba miliyoni 13.

Ni ikarita itagira aho ifungurirwa cyangwa ifungirwa, ndetse nta n'ubwo abantu bagomba kwiga kuyikoresha, ikaba ihabwa umuntu wese yaba uwo mu cyaro cyangwa mu mujyi, ikaba idashobora kwangirika cyangwa kwangiza ubuzima bw'abantu.

Umushinga wa KOMMTRACE ntabwo ari mu Rwanda uje honyine nk'uko byasobanuwe n'Umuyobozi Mukuru wa "Smart Africa", Lacina Koné uvuga ko ku ikubitiro iyi gahunda izagera mu bihugu umunani bya Afurika.

Yakomeje agira ati "Hari uburyo aya makarita yagezwa ku bantu, aho Leta ishobora kubunganira binyuze mu baterankunga, cyane ko ishobora kubigereranya n'igihombo cyabonekaga mu kurwanya Covid-19 bisanzwe".

Bagiranye amasezerano y
Bagiranye amasezerano y'imikoranire

Lacina avuga ko agiye kumenyesha Leta z'ibihugu bya Afurika ko habonetse igisubizo kizifasha kwirinda gufata ingamba zirwanya Covid-19 zihagarika ibikorwa by'iterambere.

Smart Africa na KOMMLABS bivuga ko ibihugu bya Afurika birimo guhomba amafaranga menshi cyane mu gufata ibipimo bya Covid-19 bibarirwa mu bihumbi hakabonekamo 5% by'abanduye, ariko ubu ngo hazajya hapimwa bake bashoboka kandi badashidikanywaho.

Ikarita ya KOMMTRACE ntisharijwa kandi mu rwego rwo kurinda umutekano wa nyirayo ikaba idakoresha internet cyangwa simukadi
Ikarita ya KOMMTRACE ntisharijwa kandi mu rwego rwo kurinda umutekano wa nyirayo ikaba idakoresha internet cyangwa simukadi
KOMMTRACE ni ikarita isanzwe umuntu yambara mu ijosi
KOMMTRACE ni ikarita isanzwe umuntu yambara mu ijosi



source https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/ibindi-bikoresho/article/haje-ikarita-igendanwa-izafasha-leta-kumenya-abo-mwahuye-bose-bizakumira-covid-19
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)