Diamond Platnumz n'uwahoze ari umugore we Zari Hassan bari mu munyenga w'urukundo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu cyumweru gishize Zari Hassan yazanira abana Diamond ngo ababone nyuma y'imyaka ibiri batabonana bakomeje kugaragara bari mu munyenga w'urukundo. Nk'ubu muri weekend yashize bari mu mukino wahuje Simba na Yanga. Noneho ubu bari ku cyicaro cya Pepsi mu mujyi wa Dar-es Salaam n'ubundi uwo muhanzi asanzwe yamamaza ibikorwa by'iyo sosiyete.

Uwita umwamikazi ukize (Boss lady) ku ya 5/11/2020 ari kumwe n'abana babiri yabyaranye na Diamond aribo Princess Tiffah na Nillan Dangote basuye se nyuma y'imyaka ibiri badacana iryera.

Ni kenshi bagiye babazwa niba bagiye kongera kugacishaho ariko bo bakabikwepa aho bakunze kubwira itangazamakuru ko bari gukora inshingano za kibyeyi. Diamond ni umwe mu bamamariza Pepsi ku isi, umuryango wose ubu uri gutembera ahantu heza mu Mujyi wa Dar-Es Salaam.

Bigeye.ug yanditse ko uyu muryango uri mu munyenga w'urukundo ku buryo bigoye kumenya niba barongeye gusubirana dore ko bamaze icyumweru cyose babana mu nzu imwe ya Diamond Plutnumz. Ubwo Zari n'abana yabyaranye na Diamond bageraga ku kibuga cy'indege baje muri Tanzania



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Diamond-Platnumz-n-uwahoze-ari-umugore-we-Zari-Hassan-bari-mu-munyenga-w-urukundo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)