Mu mafoto : Anitha Pendo, Bissosso na Gitego basubije abantu mu cyaro muri #FridayFlight yaranzwe n'udushya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba banyamakuru basanzwe ari n'abashyushyarugamba Anita Pendo, Gitego na Dj Bissoso bamenyerewe mu kiganiro 'Friday Flight' kimaze kwigarurira imitima ya benshi by'umwihariko abakunzi b'imyidagaduro.

Ni ikiganiro gica kuri Televiziyo Rwanda kiri mu birebwa cyane, babukereye buri wa Gatanu guhera saa Yine n'igice kugeza saa Sita n'igice z'ijoro aho imitegurire yacyo igahuzwa n'ibigezweho.

Iki kiganiro gikunze kurangwa n'udushya kiba kirimo umuziki mwinshi, ubwabo bakagerageza kuwubyina ndetse bagatumira n'abahanzi, baba ab'ibyamamare n'abakizamuka.

Mu kiganiro cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2020, byari udushya ndetse aba banyamakuru bongeye kwibutsa abanyarwanda by'umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga ubuzima bwo mu cyaro.

Aba banyamakuru bose bari baserutse mu myambaro imenyerewe mu cyaro aho mu batanze ibitekerezo bagaragazaga ko ibereye abayambaye ndetse ukabona ibikoresho bari bitwaje birimo isekuru, inkoko iriho ibishyimbo ndetse n'ibindi bizwi mu cyaro.

Anitha Pendo umaze imyaka irenga icumi mu myidagaduro no gususurutsa abantu muri rusange yavuze ko iki kiganiro baterwa ishema no kuba abantu benshi bagikurikira kandi bakishimira uko kiba cyateguwe biturutse ku guhuza ibitekerezo kw'abagikora ndetse n'abandi bantu batandukanye.

Mu kiganiro na UKWEZI, yavuze ko kuri bo basanzwe bakora imyidagaduro nk'ubuzima bwabo bwa buri munsi kandi burya mu Isi buri muntu aba agomba kugira igihe akishimisha binyuze mu myidagaduro.

Ati 'Umuntu wese ku Isi aba agomba kugira igihe cyo kwishima rero natwe tugerageza kubibafashamo tubinyujije mu kiganiro Friday Flight.'

Yavuze ko impamvu bateguye kuza mu kiganiro bibutsa abantu ubuzima bwo mu cyaro ari uko baba bo nk'abakora iki kiganiro ndetse na benshi mu batuye mu Mujyi wa Kigali babaye mu cyaro ari nayo mpamvu batagomba kuhibagirwa ubuzima babayemo.

Ati 'Ubuzima bwo mu Mujyi no mu cyaro buri wese aba aryohewe ku giti cye, hari abantu benshi hano mu Mujyi bigira nk'aho badakomoka mu cyaro, twashakaga kubibutsa ko mu cyaro ari ubuzima busanzwe turabwishimira

Iyo iki kiganiro kiri kuba, usanga abantu batandukanye bagaragaza ko bagikurikiye ku bwinshi ndetse bagasangizanya ibihe byiza bakigiriyemo binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Mu bitekerezo byatangwaga mu ijoro ryahise wabonaga byazamuye amarangamutima y'abantu ndetse ubona bamwe bongeye gukumbura ubuzima babayemo mu cyaro.

Kuri Anitha Pendo asanga ari byiza kuko bibereka ko abantu baba bakunze ibyo bakoze ndetse bikabongerera imbaraga zo gushaka ibishya kandi bizanezeza abanyarwanda muri rusange abakurikira Televiziyo Rwanda.

Yagize ati 'Iyo abantu babyishimiye natwe turishima cyane., turamutse dukoze ikiganiro ntibaturebe nabo twababara, bakishimira n'ibyo twakoze n'ibitekerezo tuba twahuje natwe turabyishimira cyane.'



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-mafoto-Anitha-Pendo-Bissosso-na-Gitego-basubije-abantu-mu-cyaro-muri-FridayFlight-yaranzwe-n-udushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)