Barack Obama yerekanye ko akunda umuziki, atangariza abakunzi be zimwe mu ndirimbo akunda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Barack Obama n
Barack Obama n'umugore we Michelle Obama

Yabaye Perezida wa 44 asimburwa na Donald Trump, uherutse gutsindwa amatora, akazasimburwa na Joe Biden.

Obama yatangaje ko umuziki ufite agaciro gakomeye cyane mu buzima bwe, ngo ukaba ari kimwe mu byamufashaga gukora akazi ke neza igihe yayoboraga Amerika.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yerekanye urutonde rw'indirimbo 20 zizahora zimwibutsa urugendo rwe, ubwo yayoboraga Amerika, aho yizera ko abakunzi be bazazumva, zikabaryohera.

Muri zo, harimo indirimbo yitwa "Michelle", iyi akaba ayikunda ko ifite izina ry'umugore we "Michelle Obama", aho muri iyo ndirimbo, umugabo aba aririmbira umugore we Michelle, avuga ko amukunda cyane kandi by'iteka ryose.

Kuri uwo rutonde kandi, hagaragaramo indirimbo ebyiri za Beyonce, uyu na we ukunzwe n'abatari bake.




source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/barack-obama-yerekanye-ko-akunda-umuziki-atangariza-abakunzi-be-zimwe-mu-ndirimbo-akunda
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)