APR FC yaciwe amande akubye gatatu aya Rayon Sports nyuma yo kurenga ku mabwiriza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatatu w'iki cyumweru ni bwo IGIHE yanditse ko APR FC na Rayon Sports ziri mu makipe ashobora gufatirwa ibihano bitewe n'uko atasabye impushya ku mikino ya gicuti ateganya.

Bivugwa ko FERWAFA yahanishije APR FC kwishyura miliyoni 1,5 Frw mu gihe Rayon Sports yaciwe ibihumbi 500 Frw.

APR FC imaze gukina imikino irindwi ya gicuti, yari yasabye uruhushya ku wa 22 Ukwakira mbere yo gukina na AS Kigali, ariko hari imwe mu mikino yagombaga kongera gusaba gutegura.

Rayon Sports yo yaherukaga kwakira Alpha FC mu mukino wa gicuti wabereye mu Nzove ku wa Gatandatu ushize.

Icyemezo cyo guhana izi kipe cyafatiwe mu Nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020, aho yemeje ko buri kipe icibwa amande y'ibihumbi 500 Frw ku mukino umwe.

APR FC yaciwe miliyoni 1.5 Frw kuko yakinnye imikino itatu itarabisabiye uruhushya, irimo ibiri yahuyemo na Rutsiro FC n'umwe yakinnye na Rwamagana City FC.

Andi makipe yahanwe ni Rwamagana City FC, Rutsiro FC ndetse na Alpha FC. Aya makipe yose yahawe iminsi 30 yo kuba yamaze kwishyura ihazabu.

Ibi bihano byatanzwe mu gihe FERWAFA iherutse kwibutsa amakipe gusaba uburenganzira igihe cyose yifuza gukina umukino wa gicuti.

Yagize iti 'Nta kipe yemerewe gukina umukino wa gicuti itabanje gusaba uburenganzira muri FERWAFA ngo ibuhabwe nk'uko bikubiye mu mategeko agenga amarushanwa muri FERWAFA.'

Kugeza ubu, amakipe menshi yo mu Cyiciro cya Mbere amaze gukina imikino itandukanye ya gicuti, yitegura amarushanwa atandukanye ya FERWAFA azatangira mu minsi iri imbere.

Ku wa Gatandatu nibwo hazatangira imikino ya playoffs yo gushaka amakipe abiri azazamuka mu Cyiciro cya Mbere. Umwaka mushya w'imikino mu Rwanda wa 2021, uzatangira ku wa 4 Ukuboza 2020.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/APR-FC-yaciwe-amande-akubye-gatatu-aya-Rayon-Sports-nyuma-yo-kurenga-ku-mabwiriza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)